U Burusiya kuri uyu wa Kane bwatangaje ko bwirukanye ku butaka bwabwo abakozi babiri bakoraga muri Ambasade ya Amerika i Moscow, nyuma yo kubakekaho kuba intasi.
Abirukanwe bashinjwa kugira imikoranire na Robert Shonov, Umurusiya wahoze akora muri Consulate ya Amerika i Vladivostok ushinjwa n’igihugu cye kuba intasi ya Amerika.
Uyu Moscow imushinja kuba yarahaga abadipolomate ba Amerika amakuru yerekeye intambara yo muri Ukraine, ibyo Washington ihakana.
Muri Gicurasi uyu mwaka ubwo u Burusiya bwamutaga muri yombi Amerika yabyamaganiye kure, ishinja Moscow “gukoresha amategeko akandamiza abaturage bayo bwite.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya yatangaje ko Jeff Sillin na David Bernstein yirukanye “bakoze ibikorwa bitemewe binyuze mu gukorana n’umuturage w’u Burusiya, [Robert] Shonov.”
Yunzemo ko “Ambasaderi wa Amerika yamenyeshejwe ko Sillin na Bernstein bagomba kuva ku butaka bw’u Burusiya mu gihe kitarenze iminsi irindwi nk’abantu batacyemerewe kongera kubukandagiraho.”
U Burusiya bwirukanye bariya badipolomate mu gihe hashize igihe burebana ay’ingwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni umwuka warushijeho kuba mubi kuva muri Gashyantare 2022, ubwo u Burusiya bwinjiraga mu ntambara na Ukraine.


