GyJv438a0AAPIxQ

U Bushinwa bwacanye umubano na Perezida wa Czech kubera gusura Dalai Lama

U Bushinwa buravuga ko bwamaganye bikomeye imyitwarire ya Reubulika ya Czech nyuma y’uko Perezida Petr Pavel yerekeje mu Buhinde gushimira Dalai Lama ku myaka 90 amaze avutse.

Beijing ivuga ko yahagaritse umubano wose na Perezida wa Czech, Petr Pavel kubera ko aherutse guhura na Dalai Lama, ibikomeza kuzambya umubano bivugwa ko utifashe neza hagati ya Beijing na Prague.

Mu rugendo rwe bwite mu Buhinde mu kwezi gushize, Perezida Pavel yahuye n’umuyobozi wa Tibet uri buhungiro kugira ngo amushimire ku isabukuru y’imyaka 90 amaze nk’uko tubikesha Euronews.

Dalai Lama aba mu Mujyi wa Dharamshala wo muri Himalaya kuva yahunga ubutegetsi bw’Abashinwa muri Tibet mu 1959. Beijing ibona Tibet nk’igice cy’ubutaka bwayo kandi ishinja uyu muyobozi mu by’umwuka kubiba amacakubiri.

Kuri uyu wa Kabiri, Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bushinwa yagize iti:”Iyi nama inyuranyije cyane n’ubushake bwa politiki Leta ya Czech yasezeranyije Guverinoma y’u Bushinwa, kandi yibangamiye ubusugire bw’u Bushinwa….”

Yongeyeho iti: “U Bushinwa burababaye cyane kandi bwamaganye byimazeyo ibi, kandi bwabigaragarije uruhande rwa Czech. Bitewe n’uburemere bw’igikorwa cy’ubushotoranyi cya Pavel, u Bushinwa bwafashe icyemezo cyo guhagarika imikoranire yose na we.”

Ibiro bya perezida wa Czech ntabwo byahise bisubiza ibyavuzwe na Beijing.

Mbere y’inama, ibiro byavuze ko Dalai Lama yatumiye Pavel kumusura kandi ko nta muntu wo muri Guverinoma ya Prague wigeze amuherekeza mu Buhinde.

Mu kwezi gushize, ibiro bya perezida byavuze ko “Perezida Pavel yaboneyeho umwanya wo gutandukana n’intumwa yari ayoboye ubwo yagarukaga avuye mu ruzinduko rw’akazi mu Buyapani kugira ngo ajye gushimira ku giti cye Dalai Lama.”

Umwanya wa Perezida Czech ni umwanya w’imihango ariko wubahwa. Uwahoze ari Perezida wa Czech, Vaclav Havel, umuyobozi wa mbere wayoboye igihugu nyuma y’ubutegetsi bw’abakomunisiti mu gihugu, yari inshuti ya Dalai Lama.

Umubano hagati y’u Bushinwa na Repubulika ya Czech usanzwe wifashe nabi kuva muri iyi myaka itari myinshi ishize.

Nyuma gato yo gutorerwa kuba Perezida wa Czech muri Mutarama 2023, Pavel yarakaje Beijing ubwo yahamagaraga kuri telephone Tsai Ing-wen wahoze ari Perezida wa Taiwan.

Repubulika ya Czech, kimwe n’ibihugu byinshi, nta mubano ushingiye kuri dipolomasi ifitanye na Taiwan, ariko yakomeje kugirana umubano udasanzwe n’iki kirwa kiyobora, u Bushinwa bufata nk’igice cy’ubutaka bwabwo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *