IMG-20250904-WA0007

U Bushinwa bwatanze ubutumwa bumurika intwaro karahabutaka

Ku wa Gatatu tariki ya 3 Nzeri ubwo u Bushinwa bwizihizaga imyaka 80 ishize butsinze u Buyapani mu ntambara ya kabiri y’Isi, Perezida wabwo, Xi Jinping yari kumwe na Vladimir Putin w’u Burusiya na Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru; biba inshuro ya mbere aba uko ari batatu bahuye bari kumwe.

Xi, Putin na Kim bari mu bakuru b’ibihugu babarirwa muri 26 bakurikiye akarasisi k’ingabo z’u Bushinwa kabereye ku rubuga rwa Tiananmen Square, rwagati mu mujyi wa Beijing.

Usibye kuba aka karasisi karitabiriwe n’abasirikare babarirwa mu 10,000 batambukaga badasobanya, kanerekaniwemo intwaro n’ibikoresho bya gisirikare bitandukanye u Bushinwa butunze, birimo misile ziheka ibisasu kirimbuzi, izambukiranya imigabane, intwaro nshya bwakoze zikoresha imirasire y’izuba ndetse na robo z’ibirura zishobora gukoreshwa mu rugamba ndetse no mu bikorwa byo gutata umwanzi.

Akarasisi k’ingabo z’u Bushinwa kandi wari umwanya wa Perezida Xi Jinping wo kwerekana ingufu za Beijing ku ruhando mpuzamahanga, bitari mu bukungu gusa nk’igihugu cya kabiri ku Isi, ahubwo no kwerekana ko intambara y’ubukungu perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika akangisha itahungabanya gahunda ya gisirikare u Bushinwa bwubatse igihe kinini.

Perezida w’u Bushinwa ubwe mu ijambo ribanziriza akarasisi yavuze yashimangiye ko igihugu cye atari icyo kwisukirwa.

Inyabutatu ya Perezida Xi Jinping, Kim Jong Un na Putin bagaragaye bari kumwe, nanone ni indi shusho yuko politike y’Isi iri guhinduka bitewe nuko bwari ubwa mbere aba bayobozi batatu bagaragara hamwe ku mugaragaro mu gihe nyacyo isi ihanganye n’ingaruka z’intambara ya Ukraine.

Ni umuhuro by’umwihariko utarakiriwe neza i Washington, dore ko Perezida Donald Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social yagaragaje ko bariya bagabo bari bahujwe no “kugambanira Amerika”.

U Bushinwa bumaze imyaka myinshi bwarashoye imari nini mu bwenge bukorano (Artificial Intelligence), by’umwihariko mu bijyanye n’intwaro; gusa amagana y’intwaro kirimbuzi butunze si nyinshi ugereranyije n’u Burusiya na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bombi batunze izirenga 10,000.

Icyakora inzobere muri ‘geopolitics’ zigaragaza ko u Bushinwa buteye impungenge nyinshi Amerika; bijyanye n’ikoranabuhanga ndetse n’intwaro zigezweho butunze; ibyiyongera ku ngabo zirenga miliyoni 2 bufite.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *