Kuri uyu wa Gatatu, abahagarariye ibihugu by’u Bushinwa na Amerika muri Zambia bemeye gukuraho ibyo batandukaniyeho no gufasha iki gihugu gukemura ikibazo cy’amadeni agera kuri miliyari 14 z’amadolari kibereyemo amahanga .
Ambasaderi Du Xiaohui na Michael Gonzales kandi bemeye gushyigikira umuyobozi w’iki gihugu cya Afurika y’amajyepfo, Hakainde Hichilema, kubaka ubukungu bwarushijeho guhungabana kubera intambara y’u Burusiya muri Ukraine.
“Impande zombi zemeranije gufasha Zambia gukemura ikibazo cy’imyenda ifite binyuze mu bufatanye aho gushinjanya ku mugaragaro. Impande zombi zigomba (kandi) gushyigikira Perezida Hichilema mu bikorwa bye byo guteza imbere ubukungu bwa Zambia, “ibi bikaba byatangajwe n’ibiro bya Du.
Ku rundi ruhande, ibiro bya Gonzales byavuze ko inama yabo yibanze ku bufatanye hagati y’u Bushinwa na Amerika mu rwego rw’inyungu nk’ingamba zo kurwanya ruswa no gushimangira ubukungu bwa Zambia nk’uko iyi nkuru dukesha Anadolu Agency ivuga.
Ati: “Leta Zunze Ubumwe za Amerika zisangiye icyerekezo na Perezida Hichilema cyo kubona Zambia ikorana neza n’abafatanyabikorwa bose biyemeje gufatanya kugirira akamaro abaturage ba Zambia. Amerika n’u Bushinwa byombi byifuza gushyigikira ubukungu bukomeye kandi buzamuka muri Zambia “.
Umubano wa Zambia n’u Bushinwa ndetse na Amerika wagenzuwe mu mezi make ashize kuko ibihugu by’ibihangange byombi bigaragara ko birwanira umugati ku mugabane wa Afurika.
U Bushinwa bufite hafi kimwe cya kabiri cy’uyu mwenda ibikorwa byo kongera kuwusuzuma byatangiye muri Kanama umwaka ushize nyuma y’uko ik gihugu cya kabiri mu kugira umuringa mwinshi muri Afurika gihawe amafaranga y’ingoboka angana na miliyari 1.3 y’amadolari n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) muri gahunda yo kuvugurura binyuze mu mikoranire na G20.
Nyamara, amayeri yo guhangana mu ibanga hagati ya Amerika n’u Bushinwa yatumye habaho ihinduka rikomeye, ku buryo Minisitiri w’imari wa Zambia, Situmbeko Musokotwane, yageze aho yandika ati: “Twakoze ibyo dukeneye gukora byose. Ubu ibisigaye birareba abatanze inguzanyo. ”
Mu ruzinduko rwa Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Kamala Harris i Lusaka ku wa Gatanu ushize, Hichilema yavuze ko ubuyobozi bwe bwahisemo inzira ya diplomasi y’ubukungu, harimo no gukorana bidasubirwaho na Washington na Beijing, yongeraho ko ibihugu bibiri bikize kurusha ibindi ku Isi bigomba gukorera hamwe kugira ngo bigirire akamaro ibihugu bikiri mu nzira y’iterambere.


