Umunyamabanga w’u Bwongereza ushinzwe ingabo, Ben Wallace, yatangaje ko boherereje Ukraine misile ziraswa mu ntera y’ibilometero 250 zitwa Storm Shadow, kugira ngo ziyifashe kwirwanaho mu ntambara yashojweho n’u Burusiya.
Wallace mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 11 Gicurasi 2023, yasobanuye ko izi misile zizaha Ukraine amahirwe yo “gusubiza imyuma ingabo z’u Burusiya ziri ku butaka bwayo.”
Uyu muyobozi yatangaje ko mu Kuboza 2023, yandikiye Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Sergei Shoigu, amusaba ko igihugu cye cyahagarika ibitero kuri Ukraine, bitaba ibyo Ukraine igahabwa intwaro zikomeye, ariko ngo cyarabyanze, ahubwo gikomeza inzira yo kugaba ibitero ku bikorwaremezo bya gisivili.
Wallace yagaragaje ko izi misile zizakoma mu nkokora ibikorwa by’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine. Ati: “Ntabwo [kohereza intwaro] byari kuba biri ngombwa iyo u Burusiya butinjira mu kindi gihugu.”
Misile Ukraine yari ifite ziraswa kure ni izikoreshwa na Himars. Zo zifite ubushobozi bwo kugwa mu ntera y’ibilometero 80 gusa.


