U Bwongereza bwakemuye ibibazo by’abimukira 3 bitabaje urukiko ngo batoherezwa mu Rwanda

Abasaba ubuhungiro batatu bitabaje urukiko kugira ngo bahagarike icyifuzo cy’u Bwongereza cyo kubohereza mu Rwanda bakemuriwe ibibazo byabo ku wa Kabiri, nyuma y’uko guverinoma nshya y’ishyaka ry’abakozi ihagarikiye iyi gahunda.

Ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Intebe, Keir Starmer, yatangaje ko gahunda yo kwirukana abimukira yahimbwe na guverinoma y’aba conservateurs “yapfuye igashyingurwa”.

Muri iyi gahunda hari hamaze kugaragara ibibazo byinshi by’amategeko, urukiko rw’ikirenga mu Bwongereza mu Gushyingo umwaka ushize rwemeza ko itemewe n’amategeko mpuzamahanga kubera ko u Rwanda rudashobora gufatwa nk’igihugu gifite umutekano ku basaba ubuhungiro.

Ku wa Kabiri, umunyamategeko wa Leta, James Eadie, yabwiye urukiko rukuru i Londres ati: “Ku bijyanye n’abantu batatu bareze, imanza z’aba bareze zizarangizwa burundu kandi (minisiteri y’umutekano w’imbere) yishyure amagarama yabo.”

Ishyaka ry’abakozi ryatangaje mbere y’amatora rusange yo ku wa Kane ushize ko rizahagarika iyi gahunda, Aba-conservateurs babonaga izakemura ikibazo cy’ibihumbi by’abimukira binjira mu Bwongereza mu buryo butemewe bakoresheje ubwato buto buva mu majyaruguru y’u Bufaransa.

Ku wa Mbere, abantu mirongo itandatu na batanu bageze ku nkombe, bakaba abambere bahageze ku butegetsi bushya, ndetse buzuza umubare w’abantu 13.639, binjiye uyu mwaka gusa nk’uko AFP ibitangaza.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *