U Bwongereza n’u Rwanda ntibikwiye kuba bikinira imikino ya politiki ku buzima bw’abantu: Depite Habineza

Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera ibidukikije, Dr Frank Habineza, yasabye Leta z’u Bwongereza n’u Rwanda kureka gukomeza gukinira imikino ya politiki ku buzima bw’abantu.

Mu mwaka ushize ni bwo u Bwongereza n’u Rwanda byasinyanye amasezerano yerekeye gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bo muri kiriya gihugu, gusa iza guhagarikwa nyuma yo kwitambikwa n’inkiko zirimo urw’Ikirenga rw’u Bwongereza rwayigaragaje nk’idajurikije amategeko.

Leta y’u Bwongereza nyuma yo gutsindwa uru rubanza yahise itegura umushinga w’itegeko ugamije gufasha iki gihugu gukuraho inzitizi zose zishobora gutuma gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda izamo kirogoya.

Ni umushinga abadepite bo mu Bwongereza bahaye umugisha mu Ukuboza umwaka ushize, gusa biteganyijwe ko guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Mutarama ukomeza kugibwaho impaka mu nteko ishinga amategeko; mu rwego rwo kuwunoza.

Depite Frank Habineza mu kiganiro yagiranye na Sky News, yavuze ko ibyo u Bwongereza buri gukora ari “ukwimurira inshingano zabwo ku Rwanda”, ashimangira ko ibiri gukorwa birimo akarengane, ikindi bikaba bitemewe n’amategeko.

Ati: “Ishyaka ryacu rya Democratic Green Party of Rwanda ntabwo ryanze kugira abimukira cyangwa kwakira impunzi mu gihugu cyacu. Dushyigikiye kwakira uwo ari we wese wifuza kuza iwacu, ariko icyo twanze ni ukwakira abimukira cyangwa impunzi zitigeze ziza iwacu. Impamvu aba [u Bwongereza bushaka kohereza mu Rwanda] bahungiye mu Bwongereza ntibahungiye mu Rwanda.”

“Dutekereza ibi atari inshingano zacu, kubera ko dushingiye ku masezerano ya Loni agenga impunzi, u Rwanda rufite inshingano zo kwakira impunzi ziruhungiramo, u Bwongereza na bwo bukagira izo kwakira ababuhungiramo. Rero kwimurira inshingano z’u Bwongereza ku Rwanda ni akarengane kandi ntibyemewe n’amategeko.”

Depite Habineza yashinje by’umwihariko u Bwongereza n’u Rwanda kuba ibyo bari gukora ari ugukinira imikino ya politiki ku buzima bw’abantu.

Yagize ati: “Ndatekereza bafite imikino ya politiki bari gukina, u Bwongereza n’u Rwanda byombi bibifitemo inyungu za Politiki, ariko ndatekereza ko badakwiye gukinira imikino ya politiki ku buzima bw’abantu.”

Yavuze ko impamvu ari uko abo u Bwongereza bushaka kohereza mu Rwanda babugezemo bibagoye, nyuma yo kwambuka ubutayu bwa Sahara ndetse n’inyanja ya Mediterranée bahunze ubuzima bubi buri mu bihugu byabo.

Ni urugendo rutoroshye kandi Dr. Habineza avuga ko rwasize abenshi mu bimukira batakaje ubuzima, ibyo ashingiraho avuga ko abarokotse bakwiye guhabwa amahirwe yo kubaho neza no kubona akazi keza.

Iyi ntumwa ya rubanda kandi yavuze ko ikibabaje ari uko n’ibindi bihugu by’i Burayi nk’u Budage na Denmark bisa n’ibyatangiye kwigana iriya gahunda y’u Bwongereza; ibyo avuga ko bisa n’ibyahindutse Virusi.

Ku bwa Dr Frank Habineza, byaba byiza uriya mushinga w’itegeko ryemerera u Bwongereza upfubye hanyuma iyo gahunda igapfa burundu.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *