Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), Dr. Frank Habineza, yatangaje ko yishimiye cyane kubona u Rwanda rusigaye rukora imbunda, avuga ko runakoze za drone z’intambara byaba byiza kurushaho.
Ku wa Mbere tariki ya 19 Gicurasi ni bwo i Kigali habereye imurikabikorwa ryari rigamije kwerekana urwego ibihugu bya Afurika bigezeho mu kubaka ubushobozi bw’ibikoresho mu bijyanye n’umutekano n’ubwirinzi.
Iri murikabikorwa ryari mu bigize Inama Mpuzamahanga ku Mutekano muri Afurika (ISCA), ni ryo ryamurikiwemo intwaro zirimo imbunda zitandukanye zikorwa n’uruganda rwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO) rusanzwe rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z’u Rwanda (RDF).
Ni intwaro zirimo izikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka n’izikoreshwa n’umutwe w’ingabo zihariye; gusa mu Rwanda hanakorerwa ibikoresho byo guhangana n’iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n’ibindi.
Mu mbunda harimo za masotela (pistolet) n’imbunda nini zirasa muri metero 500 nka ARAD5/300BKL.
Harimo kandi izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE SNIPER, ARAD SNIPER n’izindi zishobora kurasa muri mtero 800; cyo kimwe n’izo mu bwoko bwa ‘Machine Gun’ nka NEGEV ULMG ndetse n’indebakure zifashishwa nijoro (night vision sights).
Dr. Frank Habineza mu kiganiro yahaye BWIZA TV, yavuze ko yanejejwe no kubona u Rwanda rugeze ku rwego rwo gukora intwaro.
Ati: “Biriya ni byiza kuko n’ubundi imbunda twaziguraga. Niba dushobora kuzikorera hano cya giciro twazitumizagaho hanze kikagabanuka, igihugu kiba kibonye uburyo gisagura amafaranga yo gukora ibindi bintu.”
Dr Habineza icyakora yagaragaje ko ziriya mbunda zikwiye kujya zicuruzwa zikinjiriza u Rwanda amafaranga, anagaragaza ko bibaye byiza hajya hanakorwa n’indege z’intambara.
Ati: “Ariko sinshaka ko bazikora ngo zigume aha, nibazigurishe ibindi bihugu: Za Centrafrique nibazoherezeyo, za Mozambique bazoherezeyo tubone amadorali. Ndumva ari ibintu byiza cyane, ahubwo bazakore n’indege. Bakore za drones bazohereze, ntibigarukire ku mbunda gusa.”
Kugeza ubu usibye gukorera RDF intwaro, mu ntego REMCO ifite hanarimo gufasha ibihugu by’inshuti z’u Rwanda kubona ibikoresho bya gisirikare.


