U Rwanda na Congo bishobora kurwana kuko buri gihe bitangira ari amagambo- Umuryango ICG

Umusesenguzi wa politiki mu karere k’ibiyaga bigari mu kigo international crisis group (ICG), Onesphore Sematumba, avuga ko Congo n’u Rwanda bishoboka ko byarwana intambara y’amasasu nyuma y’icyo yise amagambo atwika” buri gihe byagaragaye ko ariyo abanziriza imirwano.

Perezida Paul Kagame tariki 30 Ugushyingo, ari mu nteko ishingamategeko y’u Rwanda yashinje mugenzi we wa DR Congo ko atatsinze amatora aheruka kandi ashaka impamvu yo gusubika ayo mu mwaka utaha ashinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23.

Nyuma y’iminsi itatu, Perezida Felix Tshisekedi nawe yumvikanye asubiza mugenzi we Kagame amwita “umuyobozi gashozantambara wagombye kugira isoni”, ndetse avuga ko abanyecongo n’isi yose bagombye gufasha abanyarwanda “kwibohora” ubutegetsi bwa Kagame.

WASOMA: https://bwiza.com/?Abanyarwanda-bakeneye-ubufasha-bwacu-kugira-ngo-bibohore-Kagame-n-ubutegetsi

Onesphore Sematumba wa ICG yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko “iyi ntambara y’amagambo iteye ubwoba” kuko ije mugihe hari icyizere cy’umuhate wo guhosha amakimbirane w’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Africa y’iburasirazuba(EAC), ndetse n’uwa Perezida João Lourenço wa Angola ukuriye ihuriro mpuzamahanga ry’akarere k’ibiyaga bigari (CIRGL/ICGLR).

Sematumba ati: “ Ni ukuvuga ko bariya bategetsi bombi, imyifatire berekanye basohora ziriya mvugo zikarishye yerekana ko biriya byavugiwe i Luanda – ko intambara igiye gushyira, ko bagiye gutangiza inzira iganisha ku kuboneza umubano wa Kigali na Kinshasa – ko ibyo byose ntacyo bibabwiye mbese.”

Sematumba avuga ko amagambo y’aba bakuru b’ibihugu aje mu gihe i Nairobi hari ibiganiro bya leta ya Kinshasa n’imitwe yitwaje intwaro, ibiganiro bitatumiwemo M23, mu gihe kandi muri Congo imirwano igikomeje aho “M23 ubu igenda igana mu burengerazuba za Masisi”.

Avuga ko ubwicanyi buheruka kuvugwa ahitwa Kishishe muri Rutshuru leta ya Kinshasa ikabushinja M23 ifatanyije n’u Rwanda ibyo byatumye “ibintu bitutumba bimera nabi”.

Ati: “Kuba bariya bakuru b’ibihugu nabo bagenda bazamura imvugo nka ziriya zo gutukana mu ruhame ntabwo bifasha.”

Yongeraho ati: “Inzira y’amahoro ntabwo iba yoroshye cyane cyane guhuza ibihugu cyangwa abantu bamaze iminsi bashyamiranye, ubwo rero bariya bihaye izo ntego zo kumvikanisha bariya bagabo babiri, Perezida Laurenco, Uhuru Kenyatta na William Ruto bagombye gukoresha ubushobozi bwose bafite.

“Abo bategetsi bose bagomba gushyira imbaraga zabo za politiki hamwe bagashaka uko bavugisha bariya bagabo bombi bakareka gukomeza gucocera amagambo atwika.

“Naho ubundi imvugo nka ziriya zitangira ari intambara y’amagambo ariko badafatiwe mu maguru mashya byahinduka intambara nyayo, kandi ntabayikeneye muri aka karere.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *