69686988_1004

U Rwanda na DRC byumvikanye gucyura impunzi zishaka gutaha ku bushake

Umuyobozi mukuru w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda byamaze kumvikana ku bijyanye no gucyura impunzi ku bushake bwazo, cyane cyane abahunze kubera imvururu n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo.

Ibi byatangajwe na Grandi i Kinshasa, nyuma yo kugirana ibiganiro n’umukuru w’igihugu cya Congo, Perezida Félix Tshisekedi. Nyuma y’ibyo biganiro, Grandi yabwiye itangazamakuru ko mu minsi ibiri ishize, impunzi 533 z’Abanyarwanda zari zituye muri Congo zasubijwe mu gihugu cyabo ku bufatanye n’ishami ayobora.

Yongeyeho ko ibyo bikorwa bigomba gukomeza ariko hitabwa ku kubahirizwa amahame mpuzamahanga agenga impunzi, by’umwihariko ihame rivuga ko gusubira iwabo bigomba gukorwa ku bushake kandi nta gahato.

Uyu muyobozi yakomeje gushimangira ko ari ngombwa ko impunzi z’Abanyekongo n’iz’Abanyarwanda zagiye mu mahanga kubera intambara n’umutekano muke mu burasirazuba bwa Congo zose hazubahirizwa uburenganzira bwazo, bityo gusubira iwabo kukaba uburyo bwo kongera kubaka ubuzima bwabo mu mahoro.

Ibi bigatandukana na bamwe bakunze kugaragaza ko impunzi z’abanyarwanda zabaga muri Congo zikomeje gutahuka nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 ushinjwa gufashwa n’u Rwanda ufatiye igice kinini cyo mu burasirazuba bwa Congo, ngo wagiye uhatira izo mpunzi gutaha, abandi bagafatwa ku gahato bakoherezwa mu Rwanda.

Muri raporo yawo, umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch (HRW), uherutse  gushinja umutwe wa M23 gukoresha imbaraga mu gucyura impunzi zirenga 1,500 babajyana mu Rwanda, ndetse unashinja na HCR kuba yaragize uruhare mu gufasha iyo gahunda.

Ni ibintu u Rwanda rwahakanye rwivuye inyuma ndetse n’umutwe wa AFC/M23 uhakana ibyo bikorwa kuko bibangamiye uburenganzira bwa muntu kandi mu byo biyemeje ari ugukora ibikorwa byo gucunga umutekano w’abaturage n’ibintu byabo mu bice byose bagenzura maze bagaragaza ko ibyo birego nta shingiro bifite.

Ibi bikorwa bibaye mu gihe hakiri umwuka mubi mu mubano wa Congo n’u Rwanda, nubwo mu kwezi kwa Kamena hashyizweho umukono ku masezerano y’amahoro yateguwe ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije kugarura ituze mu karere.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *