GzW99sWXkAAgcb-

U Rwanda na Mozambique byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, itariki 277 Kanama 2025, muri Village Urugwiro, Perezida Paul Kagame yakiriye Perezida Daniel Francisco Chapo wa Repubulika ya Mozambique, ubwo yatangiraga uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda. Abakuru b’ibihugu byombi bagiranye ibiganiro imbonankubone ku ngingo z’ingenzi z’ubufatanye bukomeje hagati yabyo.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Mozambique, Perezida Chapo, bahagarikiye isinywa ry’amasezerano abiri hagati y’u Rwanda na Mozambique:

-Amasezerano y’ubwumvikane hagati y’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) n’Ikigo gishinzwe Guteza imbere ishoramari no kohereza ibicuruzwa hanze cya Mozambique

– Hasinywe kandi amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yerekeye gufasha kurwanya iterabwoba muri Mozambique.

Mu ijambo rye nyuma y’isinywa ry’aya masezerano, Perezida Kagame yafashe umwanya wo guha ikaze Perezida Chapo n’intumwa ayoboye, atangaza ko ibihugu byombi bifite byinshi bihuriyeho kandi ari ibihugu by’ibivandimwe.

Yavuze ko ibihugu byombi bisanzwe bifitanye amasezerano menshi y’imikoranire, igishyizwe imbere kuri ubu kikaba ari ugushyira mu bikorwa ayo masezerano y’ubufatanye, ari nabyo amatsinda y’impande zombi agiye kwibandaho.

Perezida Kagame yagize ati: ” Twavuguruye amasezerano dufitanye mu bijyanye n’amahoro, umutekano n’ubucuruzi. ubuhezanguni bw’ubugizi bwiyongera ku mugabane ni ikibazo ku baturage bacu n’iterambere. Nk’Abanyafurika dukeneye guhangana n’iki kibazo kandi tukakigira icyacu nk’umugabane umwe,”

Perezida Kagame yagaragaje ko kwishingikiriza abantu bavuye hanze bitazatanga amahoro arambye cyangwa iterambere, yongeraho ko u Rwanda na Mozambique bifite byinshi byasangira, avuga ko bishimiye ko Perezida Chapo azabasha gusura zimwe mu nganda z’ingenzi z’u Rwanda ndetse n’abikorera, ibyo avuga ko ari amahirwe yo gushimangira isano mu bya business ku nyungu z’ibihugu byombi.

Ati: ” Mfite icyizere ko turi mu nzira nziza yo gukuza ubufatanye dusanzwe dufitanye kandi niteze gukomeza gukorana namwe perezida kandi nongeye kubaha ikaze n’intumwa muyoboye mu Rwanda kandi nizeye ko muzishimira kubana natwe kandi mukumva muri mu rugo.”

Perezida Chapo na we yahawe umwanya agira icyo atangaza, aho yatangiye ashimira mugenzi we, Paul Kagame, n’abo bari kumwe, itsinda bazanye ndetse n’itangazamakuru.

Ati: ” Munyemerere gutangira kino kiganiro n’itangazamakuru nshimira nyakubahwa Paul Kagame, Perezida w’u Rwanda, ku kuba yarantumiye muri uru ruzinduko rw’akazi muri iki gihugu kivandimwe kizwi nk’ik’imisozi igihumbi, kandi nshimire n’abaturage b’u Rwanda ku kuntu batwakiriye kuva twagera muri uyu mujyi mwiza wa Kigali kuva ku kibuga cy’indege n’ahandi hose twagiye twabonye ibyishimo abaturage badufitiye…”

Perezida Chapo yavuze ko ari uburyo bwiza bwo kwerekana ubucuti buri hagati y’ibihugu byombi, avuga ko ari ku nshuro ya mbere ageze mu Rwanda nka Perezida wa Mozambique, kandi habaye ibiganiro byiza hagati y’intumwa za Mozambique n’iz’u Rwanda ndetse n’ibiganiro byiza hagati yabo nk’abakuru b’ibihugu.

Ati: ” Twanzuye ko imibanire yacu iri ku rwego rwiza kandi turizera ko dukeneye gushyira mu bikorwa ubufatanye hagati y’ibihugu byombi mu bucuruzi n’ubukungu. Rero dukeneye gukorera hamwe mu bijyanye n’umutekano, ubuhinzi, ubucuruzi, inganda n’ishoramari muri Mozambique no mu Rwanda,”

Perezida Chapo yongeyeho ko mu biganiro byabo bashimiye abaturage b’u Rwanda na Guverinoma y’u Rwanda ndetse n’Ingabo z’u Rwanda ziri gufasha Mozambique kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado, aho yavuze ko kubera ubu bufatanye babona amahoro agenda agaruka mu karere by’umwihariko mu Ntara ya Cabo Delgado nubwo hakigaragara udutero shuma.

Perezida Chapo yasoje ijambo rye asaba Perezida Kagame na we kuzasura Mozambique mu minsi iri imbere.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *