GettyImages-2211994495

U Rwanda na RDC bikomeje ibiganiro i Washington nubwo imirwano ikomeje mu burasirazuba

Nubwo ibintu bimeze nabi mu burasirazuba bw’igihugu, Kigali na Kinshasa bakomeje ibiganiro byabo ku masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’amasosiyete y’Abanyamerika, babifashijwemo na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika. Ku ruhande rw’u Rwanda, byibuze amasezerano amwe yamaze gusinywa, mu gihe i Kinshasa, imishyikirano irakomeje.

Usibye ibiganiro biyobowe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Amerika, Kinshasa yishingikirije ku bashabitsi ba yo i Washington. Muri bo harimo Von Batten-Montague-York, isosiyete y’Abanyamerika izobereye muri lobbying (mu bushabitsi) no kugishwa inama. Uruhare rwayo ni ugufasha guhindura ibyemezo bya politiki n’ubukungu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amakipe y’Abanyekongo n’aba bashabitsi barimo gukora ibishoboka kugirango barangize amasezerano y’ubucuruzi ashobora kumara imyaka mirongo. Aya masezerano azaba akubiyemo gushaka amabuye y’agaciro ku gice kinini cy’ubutaka bwa Congo, atari muri Katanga cyangwa Kivu gusa. Kinshasa inahanze amaso ku kongerera agaciro umutungo kamere bigomba gukorerwa mu gihugu. Ariko kuri ubu, iki cyifuzo ntikiremerwa, byibuze ntabwo ari mu gihe gito nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.

Kumurika ibyifuzo birateganijwe muri Amerika, aho byitezwe ko Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yenda kwerekeza kugira ngo ashishikarize abashoramari b’Abanyamerika kuza mu gihugu cye.

Kuri Kivu, ni ho ngo hari inyungu nyinshi. Ariko kuri ubu, ibigo bike nibyo byiteguye gutinyuka gufata umwanzuro wo kuhashora kuko benshi bategereje kureba uko umutekano uzamera. Mu burasirazuba bw’igihugu, hakomeje kuba impagarara. Kuva Joseph Kabila yagera muri Goma hongeye kuvuka umwuka mubi n’abayobozi i Kinshasa kandi imirwano mishya iratangira.

Muri Teritwari ya Walikale, Abawazalendo, abafatanyabikorwa ba FARDC, bahanganye na AFC / M23, cyane cyane muri Gurupoma ya Kisimba. Indi mirwano yavuzwe kandi mu duce twinshi two muri Sheferi ya Bwito, muri Teritwari ya Rutshuru.

Hanyuma, muri Katanga, Abanyamerika bakomeje kuhahanga amaso nubwo Abashinwa bahashinze imizi. Kuri iki cyiciro, isosiyete yo muri California, KoBold Metals, ishyigikiwe n’abaherwe Jeff Bezos na Bill Gates, yamaze gushinga imizi muri Zambia, irashaka lithium ya Congo.

Nk’uko amakuru aturuka hafi y’abashyikirana abitangaza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntizishobora kohereza ingabo ku butaka mu karere nk’uko Guverinoma ya Kinshasa ibyifuza. Ariko, ibigo by’umutekano byigenga by’Abanyamerika bishobora kohereza abashinzwe umutekano.

Ikigaragara, ibiganiro bibera i Washington usanga byibanda ku masezerano y’ubukungu ahanini harebwa amabuye y’agaciro ya Congo n’u Rwanda, ariko nta kintu kihava kivuga ku mutwe wa AFC/M23 umaze gufata igice kinini gikungahaye ku mabuye y’agaciro kandi ugaragaza ubushake bwo gukuraho ubutegetsi, icyo umuntu yaheraho yemeza ko ikijyanye n’amahoro cyo kuva M23 itagira uruhare rusesuye muri ibi biganiro ngo humvwe impamvu irwanira, gisa nk’ikikiri kure nk’ukwezi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *