U Rwanda na RDC birashimirwa uko biri kwitwara mu kibazo cy’impunzi

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, rirashimira u Rwanda na Repubulika ya demukarasi ya Congo ku buryo byakiriye impunzi z’Abanyekongo n’iz’Abanyarwanda no kuba byariyemeje gufasha izifuje gutaha.

Ni nyuma y’aho ibihugu byombi bihuriye mu biganiro byiga ku kibazo cy’izi mpunzi, byabereye i Nairobi muri Kenya tariki ya 23 n’iya 24 Ugushyingo 2023, ku butumire bwa UNHCR.

Iri shami kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2023 ryatangaje ko ubuyobozi bw’ibihugu byombi bwagaragarije muri ibi biganiro ubushake bwo gukomeza kurinda impunzi zitifuza gutaha, no gufasha izishaka gutaha.

Ku ruhande rwa RDC, UNHCR ivuga ko intumwa z’iki gihugu zagaragaje uburyo Leta iri kugerageza kugarura amahoro n’umutekano mu bice birimo intambara, ibi bikazafasha impunzi z’Abanyekongo ziba mu Rwanda gutaha, zikajya kubaka ubuzima.

Ku Rwanda, UNHCR iravuga ko intumwa zarwo zagaragaje amahirwe ahabwa abatashye, akabafasha kwisanga mu benegihugu, zisobanura uburyo iyi gahunda izatuma Abanyarwanda bamaze igihe kinini muri RDC bakomeza gutaha.

Iri shami rya UN rishingiye kuri ibi bisobanuro, ryashimiye ibihugu byombi ku bwo kuba byarakiriye neza impunzi z’Abanyekongo n’iz’Abanyarwanda kuva mu myaka myinshi ishize no kuba byemera gutanga ubufasha mu gutaha neza kandi ku bushake.

Umuvugizi wa guverinoma y’u Rwanda wungirije, Alain Mukuralinda, tariki ya 24 Ugushyingo ubwo yatangazaga iby’iyi nama ya Nairobi, yavuze ko ibiganiro by’impande zombi bizakomeza kugeza igihe impunzi zose zizasubirira mu bihugu byazo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *