pic_11-14-45e0c

U Rwanda na RDC birasinyanira amasezerano muri Amerika 

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata, hari amasezerano u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bisinyana.

Ni amasezerano ashyirwaho umukono hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Congo Kinshasa, Thérèse Wagner Kayikwamba.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika yatangaje ko aba bakuru ba dipolomasi bombi bari bwakirwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.

Nta makuru arambuye Amerika yigeze itanga ku masezerano ari businywe hagati y’u Rwanda na Congo.

Ibihugu byombi icyakora birasinyana aya masezerano, mu gihe Washington imaze iminsi yohereza intumwa zayo i Kigali n’i Kinshasa.

Ni intumwa zirimo umujyanama wa Perezida Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos. Uyu muri uku kwezi yakiriwe i Kigali n’i Kinshasa na ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi.

Boulos ubwo yari i Kigali yabwiye itangazamakuru ko Trump ashyigikiye ko amahoro agaruka hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ibihugu byombi bimaze igihe bidacana uwaka kubera amakimbirane amaze igihe abera mu burasirazuba mu burasirazuba bwa RDC, aho ingabo z’iki gihugu zirwanira n’umutwe wa M23.

Kinshasa n’ibihugu birimo Amerika bashinja u Rwanda kuba ari rwo rushyigikiye uriya mutwe, ndetse Boulos mu kindi kiganiro aheruka guha itangazamakuru yasabye u Rwanda “guhagarika ubufasha kuri M23 ndetse no kuvana ingabo zarwo zose ku butaka bwa Congo.”

Uyu mujyama wa Trump kandi yagaragaje ko yagaragaje ko umutwe w’iterabwoba wa FDLR ari ikibazo gikomeye gikwiye gukemurirwa mu biganiro bihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo; ndetse ikibazo cy’uyu mutwe yakiganiriyeho na Perezida Paul Kagame.

Ati: “Rwose twaganiriye kuri FDLR n’ibibazo ishobora guteza. Iki ni igice gikomeye cy’amasezerano y’amahoro. Ni ikintu cy’ingenzi ku ruhande rw’u Rwanda kandi ni igice cy’ingenzi kuri gahunda y’amahoro.”

Mu mwaka ushize ubwo u Rwanda na RDC bari mu biganiro bya Luanda bari bemeranyije kuri gahunda yo gusenya FDLR; gusa birangira bidakozwe.

Boulos yagaragaje ko Amerika ishyigikiye uyu mwanzuro kandi ko izakomeza gukorana n’impande bireba kugira ngo FDLR isenywe. Yashimangiye ko igihugu cyabo gishyigikiye ubusugire bw’u Rwanda na RDC.

Ati “Nk’uko nabivugiye mu kiganiro nagiranye n’abanyamakuru i Kigali, icyo dushaka ni uko ubwigenge n’ubusugire bw’ubutaka bwa buri gihugu kivugwa, si igihugu kimwe gusa, [bwubahirizwa].”

Yunzemo ati: “Buri wese akwiye kumva amerewe neza [hashingiwe kuri] ayo mahame kandi ntakwiye guhungabanywa n’ibyo bibazo cyangwa se ibyo mu gihe kizaza.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *