Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 25 Mata zasinyanye amasezerano agena amahame ngenderwaho mu gushakira umuti amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC.
Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku rwa RDC yashyizweho na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Wagner Kayikwamba.
Umuhango wo gusinya aya masezerano wayoboye n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio.
Uyu mukuru wa dipolomasi ya Amerika ubwo aya masezerano yari amaze gusinywa, yavuze ko Uburasirazuba bwa Congo bumaze imyaka 30 mu bibazo by’umutekano muke bituma amahoro n’iterambere rirambye bitagerwaho.
Yakomeje agira ati: “Ni ingenzi kuba ndi kumwe na bagenzi banjye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga, mu kugaragaza intangiriro y’ubushake bwo kugirana ibiganiro kugira ngo hashakwe igisubizo.”
Rubio yavuze ko atewe ishema no kuba akorana na Perezida Trump urajwe ishinga no kwimakaza amahoro ku Isi, kandi akayagira ishingiro rya byose.
Mugenzi we Amb. Olivier Nduhungirehe w’u Rwanda yavuze ko mu izina rya Perezida Kagame, ashimira Trump wagize uruhare mu gutuma habaho ibiganiro bizima biganisha ku gukemura ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, ari nabyo byaganishije ku isinywa ry’amasezerano.
Ati: “Uyu munsi turi kuganira ibibazo bya nyabyo, umuzi w’ibibazo bikwiriye gukemuka kugira ngo tugere ku mahoro arambye.”
Mugenzi we Kayikwamba wa RDC yagaragaje na we yagaragaje ko ibyakozwe ari “intambwe ikenewe iganisha ku mahoro”.


