U Rwanda na Samoa byasinye amasezerano ashyiraho za ambasade

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 23 Ukwakira 2024, u Rwanda na Samoa byasinyanye amasezerano ashyiraho za ambasade z’ibihugu byombi, hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Nduhungirehe na mugenzi we wa Samoa akaba na Minisitiri w’Intebe, Afioga Fiamē Naomi Mata’afa.

Ibinyujije kuri X, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yagize iti: “Iruhande rw’Inama ya CHOGM2024, Minisitiri Nduhungirehe yashyize umukono ku itangazo rihuriweho, hamwe na Hon. Afioga Fiamē Naomi Mata’afa Minisitiri w’Intebe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Samoa, ashyiraho umubano ushingiye kuri dipolomasi hagati y’ibihugu byombi.”

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Samoa, aho yitabiriye Inama ya 27 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zo mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Ni ikurikira iyabereye i Kigali mu Rwanda mu 2022, aho biteganyijwe ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame wari uyoboye uyu muryango muri iyi myaka 2, ahererekanya izi nshingano n’Umukuru w’Igihugu cya Samoa.

Igihugu cya Samoa giherereye ku mugabane wa Oceania, ubu kitwa Leta Yigenga ya Samoa kandi cyahoze kizwi kugeza mu 1997 nka Samoa y’Iburengerazuba, ni igihugu kirwa kiri muri Polynesia, kigizwe n’ibirwa bibiri by’ingenzi; ibirwa bibiri bito, bituwe; n’ibirwa byinshi bito, bidatuwe, harimo n’Ibirwa bya Aleipata.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *