U Rwanda n’Ubwami bwa Yorodaniya byumvikaniye i Kigali guha icyerekezo gishya ubufatanye bw’impande zombi no kwagura inzego z’ubufatanye kuva mu bukungu kugeza mu bya gisirikare.
Kugira ngo ibyo bishoboke, ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye mu bya politiki, ubukungu, ibya gisirikare ndetse no mu kurwanya iterabwoba, nyuma y’uko Umwami Abdullah wa II wa Yorodaniya agiriye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu mu Rwanda kuva ku Cyumweru.
Amasezerano yashyizweho umukono hagati ya Yorodaniya n’u Rwanda arimo amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye n’ubuzima n’ubumenyi bw’ubuvuzi, amasezerano abiri y’ubwumvikane y’ubufatanye mu by’ubukungu, ubucuruzi n’ubuhinzi, amasezerano yo kudasoresha kabiri ndetse n’amasezerano yo kurwanya kunyereza imisoro.

Mu nama yahuje Umwami Abdallah II na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, abayobozi bombi bemeye kurushaho gushimangira umubano w’ubufatanye, cyane cyane mu kurwanya iterabwoba ndetse n’ingamba zo gushimangira amahoro n’umutekano mpuzamahanga, nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na serivisi ishinzwe itangazamakuru mu biro by’Umwami wa Yorodaniya.
Bashimangiye kandi ubushake bahuriyeho bwo gukomeza guhuza ibikorwa no kujya inama ku bibazo bitandukanye ibihugu byombi bifitemo inyungu, nk’uko itangazo rikomeza ribivuga.

Ku ruhande rwe, Umwami Abdullah II yishimiye intambwe yatewe n’u Rwanda, uyu munsi rukaba icyitegererezo cy’iterambere muri Afurika.
Ku ruhande rwe, Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Yorodaniya n’imbaraga ishyira mu guharanira amahoro amahoro n’umutekano mu karere.


