Ku wa 15 Mutarama 2025 mu mujyi wa Nairobi habereye tombola igaragaza uko ibihugu bizaba biri mu matsinda y’irushanwa ry’Igikombe cya Afurika cy’abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024).
Iri rushanwa rizitabirwa n’amakipe 19, rikazabera muri Uganda, Kenya, na Tanzania muri Kanama uyu mwaka.
Amakipe 17 yamaze kubona itike yashyizwe mu matsinda ane, atatu arimo ibihugu bitanu, irindi rimwe rikaba ririmo ibihugu bine.
Bigaragaza ko habura amakipe abiri kugira ngo yuzure 19 agomba kwitabira iri rushanwa.
Ibihugu bitandatu birimo Misiri, Algérie, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Comores, Gambia na Gabon nibyo bizahatanira imyanya ibiri yo kuzuza amakipe 19.
Nubwo hari hari icyizere cy’uko u Rwanda rushobora kuba mu bihugu bizahatanira iyi myanya ibiri, CAF yarukuriye inzira ku murima bityo ntirwagaragara muri tombola.
Uko amatsinda apanze
1. Itsinda A: Kenya, Maroc, Angola, Zambia, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
2. Itsinda B: Tanzania, Madagascar, Burkina Faso, Centrafrique, Mauritanie
3. Itsinda C: Guinée, Niger, Uganda (hakaziyongeraho ibihugu bibiri)
4. Itsinda D: Nigeria, Sénégal, Congo Brazzaville, Sudan


