Iki kikaba ari icyemezo kigamije gufasha igihugu kubaka ubukungu butajegajega binyuze mu gushyiraho ingamba zihamye zigamije kubaka ubudahangarwa bw’ubukungu bw’u Rwanda mu buryo burambye.
BNR yatangaje ko zimwe muri izi ngamba harimo n’umushinga w’ishoramari muri Zahabu zizifashishwa mu bwizigame bw’igihugu nk’uko byasobanuwe na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, Soraya Hakuziyaremye.
Abasesengura iby’ubukungu bavuga ko kuba u Rwanda rugiye gutangira gukora ubwizigame muri zahabu ari icyemezo cyiza, kuko n’ibindi bihugu ku Isi ariyo nzira byahisemo mu rwego rwo kwirinda ingaruka zituruka kuri politiki mpuzamahanga itavugwaho rumwe mu bucuruzi.
Ku rundi ruhande ariko bavuga ko bidakwiye ko ubwizigame bwose 100% bw’igihugu bwashyirwa muri Zahabu zonyine.
Ubu buryo bwo gukora ubwizigame muri Zahabu, buzaza bwunganira ubwari busanzwe bwo kwizigama mu Madorali ya Amerika.
Kugeza ubu ntabwo haramenyekana ingano cyangwa agaciro k’ishoramari rizashyirwa muri uyu mushinga wo kugura Zahabu zizifashishwa nk’ubwizigame bw’igihugu.


