U Rwanda rwatangaje ko guhera ku wa 1 Kanama 2020, ibibuga by’indege bizongera guha ikaze indege zitwaye abagenzi mu buryo bwa rusange ariko amabwiriza y’ingenzi yo kwirinda coronavirus agakomeza kubahirizwa.
Mu itangazo ryasohowe na Minisiteri y’Ibikorwaremezo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2020, hanzuwe ko mu rwego rwo kurinda abagenzi, abakora mu ndege n’abakora ku bibuga by’indege, ingendo zose zigomba kubahiriza amabwiriza yateguwe na Minisiteri y’Ubuzima.
Abategura ingendo bari mu Rwanda cyangwa mu mahanga bagomba kuba bipimishije Covid-19 mu masaha 72 mbere yo kurira indege, ndetse bakagaragaza icyemezo cyatanzwe n’isuzumiro ryizewe ku rwego mpuzamahanga. Abaturutse mu mahanga kandi bazaba bategetswe kongera gupimwa bakigera mu Rwanda, ibisubizo by’uko bahagaze bakajya babihabwa nyuma y’amasaha 24 bacumbikiwe mu macumbi biyishyurira.
Abanyamahanga bose baza mu Rwanda barasabwa kuzuza inyandiko y’aho baturutse mbere yo gutega baza mu Rwanda, iboneka ku rubuga rw’Ubuyobozi bw’Ibiro Bikuru by’Abinjira n’Abasohoka mu Rwanda. Abageze ku bibuga by’indege bazajya bagasanga amabwiriza agaragaza ibyemewe n’ibitemewe ndetse n’inama n’amabwiriza, bahite bakirwa n’abakozi babihuguriwe batwarwa n’imodoka zabugenewe mu buryo bwizewe bwateganyijwe n’inzego zibishinzwe.
Ingezo z’indege zitwara abantu mu Rwanda, zafunzwe kuwa 20 Werurwe 2020, hongera gukomorerwa indege zihariye ku wa 17 Kamena 2020.


