Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko yamaze kugera ku bwumvikane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwo kwakira abimukira ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump buteganya kwirukana ku butaka bwa kiriya gihugu.
Muri Kamena uyu mwaka ni bwo ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano yemerera u Rwanda kwakira abimukira babarirwa muri 250, akaba ari amasezerano yashyiriweho umukono i Kigali nk’uko umwe mu bayobozi bo ku ruhande rw’u Rwanda utifuje gutangazwa amazina yabihamirije ibiro Ntaramakuru Reuters by’Abongereza.
Amakuru avuga ko Washington yamaze koherereza u Rwanda urutonde rw’abantu 10 bagomba koherezwa ku ikubitiro.
Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, na we yemereye Reuters ko abimukira barenga 250 ari bo u Rwanda rwemereye Amerika kuzakira.
Ati: “U Rwanda rwemeranyije na Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwakira abimukira barenga 250, kubera ko hafi ya buri muryango wo mu Rwanda wahuye n’ingorane zo kuva mu byabo, kandi indangagaciro za sosiyete yacu zishingiye ku kongera gusubiza abantu muri sosiyete no kubasubiza mu buzima busanzwe.”
Yunzemo ati: “Muri ayo masezerano u Rwanda rufite ubushobozi bwo kwemeza buri muntu ku giti cye wasabye kwimurwa. Abazemezwa bazahabwa amahugurwa y’umurimo, ubuvuzi, ndetse n’amacumbi kugira ngo batangire ubuzima bwabo mu Rwanda, bibahe amahirwe yo kugira uruhare muri kimwe mu bihugu bifite ubukungu buri kwihuta cyane ku Isi mu myaka icumi ishize.”
Ntacyo Leta ya Amerika iratangaza kuri ariya masezerano.
U Rwanda icyakora rugiye kwakira bariya bimukira, mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bufite gahunda yo kwirukana ababarirwa muri za miliyoni baba muri Amerika mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse amakuru avuga ko buteganya kubohereza mu bihugu bya gatatu byo hirya no hino ku Isi.
Si ubwa mbere u Rwanda rugaragaza ko rufite ubushake bwo kwakira abimukira baturuka mu bihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.
Muri 2022 rwasinyanye na Leta y’u Bwongereza amasezerano yo kwakira abimukira bagombaga guturuka muri iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi, gusa iyo gahunda iza gupfa burundu ubwo mu mwaka ushize Keir Starmer yabaga Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu agasesa ariya masezerano.
Muri Gicurasi uyu mwaka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yari yatangaje ko ibiganiro byo kwakira abimukira bo muri Amerika bikiri mu ntangiriro.
Ubutegetsi bwa Perezida Trump bubona kwirukana abimukira bakoherezwa mu bihugu bitandukanye nk’uburyo bwiza bwo kubigobotora; by’umwihariko abahamijwe ibyaha.
Icyakora abatavuga rumwe na bwo babunenga kuba kubirukana ari igikorwa kibi kandi cy’ubugome; bijyanye no kuba hari ubwo boherezwa mu bihugu bashobora guhuriramo n’urugomo, ibyo badafitemo abantu baziranye cyangwa batazi indimi zibivugwamo.
Ubutegetsi bwa Trump kandi bumaze igihe bwotsa igitutu ibihugu bitandukanye bubisaba kwakira abimukira, ndetse nko muri Gicurasi uyu mwaka El Salvador yakiriye abanya-Venezuela barenga 200 birukanwe muri Amerika, aho bari bamaze igihe bafungiye bashinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’amabandi.
Amerika kandi inateganya kohereza abahamwe n’ibyaha mu bihugu nka Sudani y’Epfo, Lesotho na Eswatini yahoze yitwa Swaziland.


