Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kwikoma u Rwanda ubwo yari i Pretoria mu gihugu cya Afurika y’Epfo.
I Cape Town kuri uyu wa Kabiri Tshisekedi yari yahitabiriye Inama mpuzamahanga y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Mining Indaba 2023 yatumiwemo na mugenzi we Cyril Ramaphosa.
Muri iyi nama nk’ibisanzwe Umukuru w’Igihugu cya Congo yongeye kwamagana u Rwanda ashinja gutera igihugu cye rwitwikiriye umutwe wa M23.
Yavuze ko impamvu ngo Ingabo z’u Rwanda zateye igihugu cye ari uko zifitiye irari amabuye y’agaciro gikungahayeho.
Ati: “M23 itagize ikindi ivuze uretse kwihishwamo n’umuturanyi wacu w’u Rwanda urarikiye ubutunzi bwacu, gusa ikiza ni uburyo bwo kubugeraho binyuze mu guhitamo intambara aho kunyura mu nzira y’amahoro yabyarira inyungu impande zombi.”
Tshisekedi yongeye gushinja u Rwanda kwiba ubutunzi bw’igihugu cye, mu gihe mu mwaka ushize Perezida Paul Kagame yamaganye ibyo birego, ashimangira ko u Rwanda rutiba, ko ahubwo ibyo rutunze ari byo rwiyuhura akuya.


