U Rwanda ruhanze amaso Qatar mu gukurura ishoramari binyuze mu bikorwa bitandukanye bijyanye na siporo, nk’uko umuyobozi muri Ambasade y’u Rwanda yabitangaje, ashimangira ko Kigali ari ihuriro ry’inama, siporo, ubukerarugendo, no guhanga udushya mu karere.
Jean Claude Ngarambe, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar, mu gikorwa giherutse kubera i Doha, yashimye iki gihugu cyo mu Kigobe kubera “umubano ukomeye ushingiye kuri dipolomasi” n’igihugu cye ndetse n ‘“icyerekezo bahuje cya siporo nk’imbaraga zihindura ibintu.”
Nk’uko Ngarambe abitangaza ngo Igikombe cy’Isi cya 2022 Qatar yakiriye neza cyeretse Isi ibishoboka mu gihe siporo itakiriwe nk’uburyo bwo guhatana gusa, ahubwo nk’ingamba z’iterambere ry’igihugu.

Ngarambe, muri iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo kureba amahirwe muri siporo ashobora kumurikwa mu nama ya SportsBiz Africa Forum 2025 (SBA2025), izabera i Kigali kuva ku itariki 9 kugeza ku ya 10 Nzeri, yabishimangiye agira ati: “Binyuze mu ishoramari rishingiye ku ngamba, ibikorwa remezo, ndetse n’ibikorwa bibera ku Isi, Qatar yabaye urumuri rw’ibyo siporo ishobora kugeraho mu kinyejana cya 21.”
Mu ijambo rye nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga gulf-times.com ivuga, Ngarambe yagaragaje kandi ko u Rwanda rwemera ko guteza imbere siporo n’ibindi bikorwa bifitanye isano ari “imbaraga zikomeye mu iterambere ry’urubyiruko, mu guhanga udushya, no guteza imbere imibereho n’ubukungu.”
Yasobanuye ko SBA2025 igamije gufungura ubushobozi bwa Afurika mu bukungu bushingiye kuri siporo ku Isi, avuga ko inganda za siporo muri Afurika zitanga “0.5%” gusa muri GDP ku mugabane wa Afurika, zikaba ziri munsi y’ikigereranyo cya “2%. ku rwego rw’Isi”
N’ubwo bimeze bityo ariko, Ngarambe yashimangiye ko “ubushobozi ari bwinshi,” hamwe n’ikigereranyo cyerekana ko “buri dilari 1 rishowe muri siporo rishobora kuzana amadolari agera kuri 124 mu gaciro k’ubukungu” bitewe n’ubufatanye hagati y’ibitangazamakuru, ubukerarugendo, gutegura inama, ibikorwa remezo, ikoranabuhanga, no guteza imbere impano.

Avuga ku Rwanda, Ngarambe yavuze ko igihugu cye kizwi nk’umufatanyabikorwa mu bucuruzi ufite amategeko akomeye, imiyoborere iboneye, ndetse n’ibikorwa remezo bikora neza, avuga ko Kigali ari ihuriro ry’akarere mu bijyanye no gutegura inama, siporo, ubukerarugendo, no guhanga udushya.
Yashimangiye ko mu bintu by’ingenzi bizaranga SBA2025 hazaba harimo inama y’abafata ibyemezo muri politiki ngo hashyirweho uburyo bunoze bwo kuzamura uruganda rwa siporo hamwe n’icyumba cy’ibiganiro bihuza abashoramari n’abafite imishinga ifatika.
Ngarambe yahamagariye abafatanyabikorwa bo muri Qatar bitabiriye iki gikorwa cyo guhuza abantu kuzahurira i Kigali no gufatanya mu kubaka urwego rushobora “kuzamura abaturage, guhanga imirimo, no gusobanura ejo hazaza ha Afurika uko ibyifuza.”
Yagaragaje icyizere ko “nk’u Rwanda na Qatar byishingikiriza ubufatanye bwacu, reka dufatanye kugira ngo uruganda rwa siporo ruhinduke inkuru y’ibyiza byagezweho ku bukungu bwacu, urubyiruko rwacu, imigabane yacu”.
Iki gikorwa cyabereye i Doha cyateguwe na Rwanda Events, ku bufatanye na Rwanda Convention Bureau, kigamije guteza imbere ubufatanye, guteza imbere amahirwe y’ishoramari, no gusangira ibitekerezo ku iterambere rigezweho muri izi nzego zifitanye isano na SBA2025.

Christian Gakwaya, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Events, na we yashimangiye uruhare rukomeye rwa Qatar mu ruganda rwa siporo ku Isi ndetse n’uko ishobora gufatanya n’u Rwanda mu nama yegereje.
Gakwaya yasobanuye SportsBiz Africa nk’igikorwa cyatangiriye mu Rwanda umwaka ushize, cyubakiwe ku nkingi enye: SportsBiz Africa Capital, ikigega cya m “miliyoni 350$ ” byitezwe ko kizaba kigezemo “ miliyoni 120$” muri Nzeri; SportsBiz Academy, izibanda ku kwigisha no guhugura impano nyafurika mu bijyanye n’imikino; Sport Connect, urubuga ruhuza impano nyafurika n’abatanga akazi mu bikorwa bya siporo; na SportsBiz Africa Forum, igikorwa ngarukamwaka cy’iminsi ibiri.


