Guverinoma y’u Rwanda irateganya kohereza mu gihe cya vuba Major General Charles Karamba muri Angola kugira ngo arubere Ambasaderi muri iki gihugu kiri mu karere ka Afurika y’Amajyepfo.
Icyemezo cyo kugira Maj. Gen. Karamba Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola cyafashwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, tariki ya 24 Werurwe 2023.
Uyu musirikare yari asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania. Nk’uko itangazo ryaturutse mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryabisobanuye, yasimbuwe na Fatou Harerimana.
Tariki ya 28 Mata, Maj. Gen. Karamba yasezereye kuri Perezida wa Repubulika yunze ubumwe ya Tanzania, Samia Suluhu Hassan. Ni amakuru yemejwe na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane uwo munsi.
Ikinyamakuru Africa Intelligence cyatangaje ko Ambasaderi Karamba agiye koherezwa bidatinze muri Angola kugira ngo atangire akazi, kazibanda ku gukomeza umubano w’ibihugu byombi, by’umwihariko mu rwego rwa gisirikare.
Gisobanura ko kohereza Ambasaderi Karamba muri Angola ari icyemezo cy’ingenzi cyane muri dipolomasi y’u Rwanda, cyane ko uyu musirikare ari umwe mu badipolomate babifitemo uburambe.



