U Rwanda ruravuga rumwe n’abarimo u Bubiligi ku bibazo birimo drone zikomeje kwica abanye-Congo

Itsinda Mpuzamahanga rishinzwe gukurikirana ibibazo byo mu karere k’Ibiyaga Bigari (ICG), ryagaragaje impungenge zikomeye ku kuba agahenge ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gakomeje kwicwa.

ICG igizwe n’ibihugu birimo u Bubiligi, Danemark, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, u Bufaransa, u Budage, u Buholandi, u Busuwisi, u Bwongereza, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Suède iyiyoboye.

Iri tsinda mu itangazo ryasohoye ku wa Kane, ryavuze ko rifite “impungenge zikomeye zatewe n’uko hakomeje kubaho ubwiyongere bugaragara bw’ikorwa binyuranyije n’agahenge k’intambara mu burasirazuba bwa RDC”.

Ni agahenge ririya tsinda rivuga ko kari karashimangiwe n’isinywa ry’Amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 4 Ukuboza 2025, ndetse n’amasezerano yo gutanga agahenge yashyiriweho umukono i Doha hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa AFC/M23 barwana, ku wa 19 Nyakanga 2025.

Ibihugu bigize ririya tsinda byavuze ko ibikorwa bikomeje kugaragara muri RDC birimo n'”ikoreshwa rya za drone mu mirwano bishobora gushyira mu kaga gakomeye abaturage.”

Byunzemo biti: “Impande zose zibifitemo uruhare zirasabwa kwiyemeza byihutirwa kandi mu buryo budasubirwaho guhagarika imirwano no gusubira mu biganiro.”

U Bubiligi n’ibihugu bihuriye na bwo muri ririya tsinda, byashimangiye ko “nta gisubizo cya gisirikare gishobora gukemura iyi ntambara.”

ICG kandi yasabye impande zose gushyira mu bikorwa byuzuye “inshingano n’ibyo ziyemeje mu Masezerano ya Washington no mu biganiro bya Doha, ndetse no kubahiriza imyanzuro y’Inama y’Umutekano ya Loni ijyanye n’iki kibazo, harimo imyanzuro nimero 2773 na 2808, no kubaha byuzuye ubusugire bw’ibihugu.”

Mu byo yasabye kandi harimo “guhagarika imvugo ashishikariza urwango, ivangura cyangwa ihohoterwa, cyane cyane iryibasira abavuga Ikinyarwanda n’andi matsinda y’abaturage, ndetse no guhagarika ibindi bikorwa bishobora gushyira mu kaga gakomeye abaturage no gusenya ubumwe bw’imibereho y’abaturage.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Amb. Olivier Nduhungirehe, avuga ku itangazo rya ririya tsinda yarishimye kuba nta ruhande na rumwe ribogamiyeho.

Ati: “Itangazo rigagaragaza impungenge ku gahenge k’intambara gakomeje kwicwa, by’umwihariko rikibanda ku ikoreshwa rya za drone mu bitero byibasira abaturage. Rirasaba impande zose gushyira mu bikorwa inshingano n’imihigo byiyemeje mu masezerano ya Washington n’ibiganiro bya Doha (bigomba gutangirira mu ishyirwa mu bikorwa ryuzuye rya (CONOPS).”

Nduhungirehe kandi yashimye ICG kuba itangazo ryayo rihamagarira ko haba “ibiganiro hagati y’Abanye-Congo ubwabo muri RDC, bigamije kunganira inzira y’ibiganiro bya Washington na Doha”, ndetse no kuba ryamagana “amagambo n’ibikorwa bishishikariza urwango byibasira Abatutsi bo muri Congo.”

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda yashimangiye ko ibyavuzwe na ICG ari ingamba zishyize mu gaciro u Rwanda rumaze amezi menshi rusaba ko zashyirwa mu bikorwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *