nduhungirehe-3.jpg-7b4a1

U Rwanda rwagaragaje impamvu 8 zerekena ko RDC yari izi ko igomba kuganira na M23

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje impamvu umunani zerekana ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari izi neza ko kuba izaganira n’umutwe wa M23 biri muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda, bitandukanye n’ibyo Congo ivuga.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabigarutseho nyuma y’uko ibiganiro byagombaga guhuriza i Luanda ba Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi Tshisekedi ejo ku Cyumweru bipfuye.

Kinshasa ivuga ko u Rwanda ari rwo rwabaye intandaro yo gusubika ibi biganiro, nyuma yo kuzana “ibwiriza ryo ku munota wa nyuma” ry’uko RDC igomba kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, Kayikwamba Thérèse Wagner mu kiganiro yaraye ahaye abanyamakuru, yagaragaje ko “u Rwanda rwahisemo M23 mu cyimbo cy’amahoro, ngo kuko Tshisekedi wari wamaze kugera i Luanda yari yajyanweyo no gusinyana n’u Rwanda amasezerano y’amahoro.

U Rwanda ku ruhande rwarwo rushinja RDC kwigiza nkana, bijyanye no kuba yari ibizi neza ko igomba kuganira na M23.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko Kinshasa mu byo ikomeje gutangaza ibizi neza ko ibeshya, mbere yo gutanga impamvu umunani zerekana ko RDC yamenyeshejwe ko igomba kuganira n’umutwe wa M23.

Impamvu ya mbere yatanze ni uko Angola isanzwe ari umuhuza mu bibazo by’u Rwanda na Congo ari yo yinjije mu biganiro bya Luanda ikibazo cya M23, aho kuba u Rwanda. Ni Angola yanateguye umushinga w’amasezerano w’amahoro mbere yo kuwugeza kuri ba Perezida Kagame na Tshisekedi hagati y’itariki ya 11 n’iya 12 Kanama.

Minisitiri Nduhungirehe yakomeje agira ati: “Icya kabiri, ubuhuza bwa Angola kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 3 Nzeri 2024, bwatumiye i Luanda intumwa za M23 zari ziyobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo, Benjamin Mbonimpa wabugejejeho ibyo umuryango we usaba mu bya Politiki.”

Impamvu ya gatatu u Rwanda rugaragaza nk’ishimangira kuba RDC irimo kwigiza nkana, ni uko ku wa 14 Nzeri uyu mwaka ubwo intumwa zarwo n’iza RDC bahuriraga i Luanda rwagaragaje ko “hakenewe ibiganiro bya Politiki hagati ya RDC na M23 mu rwego rwo gushakira umuti urambye aya makimbirane”, ibyanashyizwe mu nyandiko mvugo y’inama.

Impamvu ya kane nk’uko Nduhungirehe yakomeje abisobanura, ni uko mu yindi nama yabaye ku wa 26 Ugushyingo ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda, RDC na Angola bongeye kuganira ku kibazo cya M23, ndetse Angola isaba u Rwanda gutanga inyandiko ikubiyemo imyanzuronama y’uko cyashakirwa umuti.

Nyuma y’umunsi umwe u Rwanda rwoherereje Angola urwandiko rwari rukubiyemo inyandiko igaragaza ko Congo ikwiriye kujya mu mishyikirano na M23 ndetse bakakemura ikibazo bahereye mu mizi yacyo, kugira ngo amahoro abashe kuboneka.

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda avuga ko ku wa 28 Ugushyingo Angola yandikiye ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’u Rwanda na RDC ibaruwa ibamenyesha ko “Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço na we yashimangiye ko igika cyerejeye M23 ari cyo kibazo gikomeye cyari kigikenewe gukemurwa mu mushinga w’amasezerano”.

Icyo gihe nyuma y’umunsi umwe ngo u Rwanda rwasubije Angola ko kugira ngo ikibazo cy’uriya mutwe gikemuke ari uko “RDC igomba kujya mu mishyikirano na M23 mu gihe runaka”, runungamo ko ibyo nibitabaho rutazigera rusinya amasezerano y’amahoro.

Impamvu ya munani u Rwanda rutanga ni uko mbere y’iminsi 15 ngo ba Perezida Kagame na Tshisekedi bahurire i Luanda ari uko uruhande rwa Congo rwanditse ibaruwa ruvuga ko rwemeye “kujya mu mishyikirano na M23 mu gihe runaka biciye mu biganiro bya Nairobi”.

U Rwanda rwagaragaje ko ibyo RDC irurega ari ibinyoma bisa, rwibaza niba ibinyoma byayo bitakigira imipaka.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *