20251008_133241

U Rwanda rwakiriye imiryango 106 yaturutse muri RDC

U Rwanda kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukwakira 2025, rwakiriye imiryango 106 igizwe n’abantu 382 yaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho abayigize bari bamaze imyaka myinshi baba nk’impunzi.

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper ni we wabakiriye ubwo binjiraga mu Rwanda banyuze ku mupaka minini wa La Corniche uhuza umujyi wa Goma n’uwa Rubavu.

Meya Mulindwa ubwo yabahaga ikaze, yababwiye ko bagize neza bafata icyemezo cyo kugaruka mu gihugu cyabo, mbere yo kubagaragariza abagaragariza amahirwe y’iterambere abategereje kugira ngo na bo biteze imbere.

Yagize ati: “Turabishimiye, ni cyo kintu cya mbere nshaka kugira ngo mbabwire. Ndagira ngo buri wese ahe ikiganza mugenzi we muri kumwe umubwire uti ‘wahisemo neza kugaruka iwanyu mu Rwanda’. Mu ijambo ryanjye ndagira ngo mbabwire nti mwahisemo neza, kuko imyaka mwari mumaze muba hanze y’u Rwanda, ubwo mugeze iwanyu mugiye kubibona ko iriya myaka mwakoreye mu gihombo. Murahita mubibona mutaragera no mu rugo iwanyu.”

Meya Mulindwa kandi yasezeranyije bariya bantu ko kuva bageze mu Rwanda kugeza igihe bazagira mu miryango yabo bazaba bitabwaho na Leta, ibishimangira ko Leta y’u Rwanda yahisemo gushyira imbere umuturage ku isonga.

Yabasezeranyije kandi ko ubuzima bajemo mu Rwanda butandukanye n’ubwo babagamo muri RDC, aho “abantu biyitirira kubakunda, biyitirira kubahangayikira bababwiraga gukomeza kubana na bo kugira ngo babone impamvu yo gukomeza kuhaba.”

Yunzemo ati: “Kuba muhisemo neza Leta y’u Rwanda irabyishimiye, hashize imyaka myinshi Leta y’u Rwanda yaraciye ubuhunzi. Guca ubuhunzi bisobanuye iki? Ni ukuvuga ngo hashyizweho Politiki nziza zituma nta muntu wabona ikintu gituma ahunga igihugu cy’u Rwanda. Ibyo rero byose ni byo twese dushyize imbere, nta n’umwe ukwiye guhunga u Rwanda kuko u Rwanda rwashyize imbere umutekano, imibereho myiza ndetse n’ubutabera. Nta muntu ukorera undi icyaha ngo birangirire aho ngaho.”

Abanyarwanda batashye kuri uyu wa Gatatu bariyongera kuri 280 batashye mu kwezi gushize, ndetse na 533 batashye muri Kanama.

Aba Banyarwanda bakomeje gutaha nyuma y’uko ku wa 24 Nyakanga Leta y’u Rwanda, iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) bumvikanye ku gucyura impunzi zifuza gutaha ku bushake, ubwo bahuriraga i Addis Ababa muri Ethiopia.

Cyo kimwe n’abandi bamaze igihe bataha, abatashye kuri uyu wa Gatatu bahise bajyanwa i Nyarushishi mu karere ka Nyamasheke; aho bagomba kumara igihe gito mbere yo kwerekeza mu miryango yabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *