20250327_200234

U Rwanda rwakumiriye imiryango yose itegamiye kuri leta gukorana n’u Bubiligi 

Leta y’u Rwanda biciye mu kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), yakumiriye imiryango yose itegamiye kuri leta ndetse n’ishingiye ku myemerere gukorana n’u Bubiligi.

RGB yafashe iki cyemezo nyuma y’iminsi mike Guverinoma y’u Rwanda iciye umubano ushingiye kuri dipolomasi n’u Bubiligi.

Mu itangazo uru rwego rwasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Werurwe, rwavuze ko ubufatanye n’uburyo iriya miryango yakoranaga n’u Bubiligi n’ibigo biyishamikiyeho, imikoranire n’imiryango itari iya leta, ibigo na porogaramu zinyuranye bitemewe.

Yakomeje ivuga ko “Umushinga uwo ari wo wose cyangwa amasezerano arimo bimwe muri ibyo bigo cyangwa ibifitanye isano na byo bigomba guhagarikwa byihuse kandi bikamenyeshwa.”

RGB yunzemo ko nta nkunga, ubufasha, impano n’umusanzu mu by’amafaranga bigomba kwakirwa biturutse kuri Guverinoma y’u Bubiligi n’ibigo byabwo, ibibishamikiyeho na gahunda zabwo zinyuranye.

Mu byo iriya miryango yakumiriwe kwakira harimo inkunga ku ngengo y’imari, gushyigikira imishinga, ubufasha mu bya tekinike byatangwaga n’amafaranga yishyurwaga anyujijwe ku bindi bigo n’ibindi bitandukanye.

RGB yatunze umuburo w’uko uzanyuranya n’ayo mabwiriza azahanwa bikomeye.

Mu bihano biteganyijwe harimo kuba umuryango ushobora guhagarikwa cyangwa kwamburwa uburegangiza hakurikijwe amategeko agenga imiryango itari iya Leta, imiryango ishingiye ku myemerere n’ibigo.

Yavuze kandi ko hari n’ibindi byemezo bishobora gufatwa ku bigo bizagaragara ko byatesheje agaciro iri tegeko, ndetse ko ryashyizweho hakurikijwe amategeko abigenga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *