Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yamaganye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wifashishije inama ya Global Getaway Forum mu gutangaza ibinyoma kuri Perezida Paul Kagame ndetse no kumusebya.
Nduhungirehe yasubizaga ku magambo Tshisekedi yavugiye i Bruxelles mu gihugu cy’u Bubiligi, aho yasabiye Perezida Paul Kagame “gutegeka ingabo za M23 zishyigikiwe n’u Rwanda guhagarika gukomeza ubushyamirane”, kugira ngo amahoro aboneke.
Tshisekedi wari mu nama ya Global Getaway Forum, yabwiye Perezida Paul Kagame uri mu bayitabiriye ko bombi ari bo bonyine bafite ubushobozi bwo guhagarika gukomeza gututumba k’umwuka mubi.
Bitandukanye n’ibyavuzwe na Perezida Tshisekedi, Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko kuba umwuka mubi utakomeza gututumba ari we wenyine ubifite mu biganza.
Asubiza Minisitiri Patrick Muyaya wifashishije Ulurubuga rwa X asubiramo ibyavuzwe na Tshisekedi, Nduhungirehe yagize ati: “Oya, muribeshya cyane. Umuntu umwe rukumbi ushobora guhagarika iri tutumba ry’umwuka mubi ni Perezida Tshisekedi, kandi ni we wenyine.”
Umukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda yavuze ko Tshisekedi ashobora kubigeraho mu gihe yaba ahagaritse gukomeza kwitwara nk’ushaka intambara, “cyane cyane ibikangisho akorera mu ruhame by’uko azatera u Rwanda cyangwa akarasa Kigali, atibagiwe amagambo y’ibitutsi yagiye avuga kuri Perezida Kagame.”
Yakomeje agira ati: “Yabishobora mu gihe yaba ahagaritse gushyigikira abajenosideri ba FDLR, ahubwo akabirukana mu gisirikare cye kandi akabambura intwaro, nk’uko amasezerano y’amahoro ya Washington abiteganya.”
Minisitiri Nduhungirehe kandi yavuze ko Tshisekedi ashobora gutuma umwuka mubi udakomeza gututumba, mu gihe yaba ahagaritse gukomeza guha ubufasha imitwe ya Wazalendo yashinze ndetse akaba anayiha amafaranga none ikaba imaze kuba ikimenyabose mu gukwirakwiza imvugo z’urwango no gutoteza abatutsi b’abanye-Congo.
Mu bindi yamusabye, harimo kureka gukoresha ingabo z’u Burundi n’abacanshuro barimo abanya-Roumania n’abanya-Colombia, ndetse no kureka kugaba ibitero by’indege z’intambara na za drones ku Banyamulenge batuye mu burasirazuba bwa Congo.
U Rwanda by’umwihariko rwanenze Tshisekedi wifashishije inama ya Global Gateway Forum, igenewe ubufatanye mu bukungu, akayihindura “urubuga rwo gushinja Perezida w’igihugu ibinyoma n’amagambo yo kumusebya, hanyuma nawe akiyoberanya nk’aho ari we ugirwaho ingaruka kandi ari we watangije intambara.”


