20250107_213434

U Rwanda rwanenze EU ikomeje kuruca ikarumira ku bacanshuro b’abazungu bari muri RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe, yanenze Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wokeje u Rwanda igitutu urusaba guhagarika ubufasha uvuga ko ruha M23 ndetse rukavana ingabo zarwo ku butaka bwa RDC, gusa ukaba ukomeje kuruca ukarumira ku kibazo cy’Abacanshuro b’Abazungu bari mu bagize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo zirwana na M23.

EU yokeje M23 n’u Rwanda igitutu, nyuma y’iminsi itatu ziriya nyeshyamba zigaruriye Centre ya Masisi iherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Usibye uyu muryango, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na zo zunze mu ryawo zigaragaza ko ifatwa rya Masisi ridindiza ubushake bwagaragajwe mu gushaka ibisubizo bishingiye ku mahoro, ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

Minisitiri Nduhungirehe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko amatangazo y’ibihugu ndetse n’imiryango yihutiye kwamagana ifatwa rya Masisi no gusaba u Rwanda kuvana Ingabo zarwo muri Congo arimo kubogama ndetse n’imvugo yo gukerensa.

Ati: “Muri izi ntangiriro z’umwaka, nasomye amatangazo menshi y’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga byihutiye guhatanira kwamagana kuba M23 yigaruriye Masisi. Amenshi muri ayo matangazo arashinja kandi u Rwanda gushyigikira M23, akoresheje imvugo irimo kubogama ndetse no koroshya ibintu, avuga ku kuvogera ubusugire bwa RDC.”

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda avuga ko ikibabaje ari uko mu basohoye amatangazo bose nta n’umwe wigeze yibutsa ko Masisi yari isanzwe iri cyangwa ikaba ikiri mu maboko y’abajenosideri ya FDLR, umutwe ugizwe n’ingabo z’amahanga zigenzura ubutaka bwa RDC.

Yagaragaje kandi ko kuba biriya bihugu bitamagana kuba FDLR yaravogereye ubutaka bw’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bisa nk’aho “Abajenosideri b’Abanyarwanda bemewe ku butaka bwa Congo kurusha abanye-Congo aba banyuma bagerageza kurimbura.”

Minisitiri Olivier Nduhungirehe kandi yanenze EU kuba idatinyuka ngo yamagane Abacanshuro b’Abanyaburayi bari mu bagize ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo, nyamara bari yo mu buryo bunyuranyije n’amategeko mpuzamahanga.

Ati: “Ikibazo cy’Abacanshuro b’Abanyaburayi boherejwe muri RDC gufasha binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga ihuriro ry’ingabo zirimo FARDC, Abajenosideri ba FDLR, CMC Nyatura, interahamwe z’inkozi z’ibibi za Wazalendo n’ingabo z’u Burundi ntikirakemurwa. Yemwe n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’ibihugu biwugize abo bacanshuro bakomokamo, ukomeje kuruca ukarumira ndetse ntunagira icyo ukora ku bikorwa by’ubugizi bwa nabi by’abo bacanshuro.”

Nduhungirehe yananenze EU n’ibihugu bitandukanye kuba nta n’umwe muri bo uvuga ku muzi w’amakimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC ashingiye ku kuba abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje guhezwa, gutotezwa ndetse no kwibasirwa n’imvugo z’urwango; nyamara barisanze muri RDC kubera imipaka abakoloni b’abanya-Burayi bamaze imyaka irenga 100 baraciye.

Yavuze ko bibabaje kuba aba banya-Burayi ari bo bagaruka bagashyira ibirego kuri M23 irwanira uburenganzira bwa bariya banye-Congo bafite inkomoko mu Rwanda, ikindi baba bo ndetse n’abandi bahuje imvugo bakaba nta n’umwe witsa ku ngingo y’imishyikirano ikenewe hagati ya M23 na Leta ya RDC mu rwego rwo gukemura umuzi w’amakimbirane bafitanye.

Nduhungirehe yashimangiye ko kwigaragaza neza, guhana umukono cyangwa gushyira ibirego ku Rwanda bisanzwe bikorwa n’Umuryango Mpuzamahanga atari byo bizakemura ibibazo byo muri Congo.

Yavuze ko umuti w’amakimbirane ari muri iki gihugu ushingiye ku gushaka uburyo itoteza rikorerwa abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ndetse no kuburizamo umugambi wa Perezida Tshisekedi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ari byo byatuma amahoro agaruka mu karere k’ibiyaga bigari.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *