Guverinoma y’u Rwanda yannyeze umuryango Human Rights Watch watangaje ko kuva intambara yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Leta ya RDC yongeye kubura imva zo mu irimbi rya gisirikare ry’i Kanombe ziyongereye mu buryo budasanzwe, ibaza uyu muryango aho ibyo bihuriye n’ikibazo cy’uburenganzira bwa muntu uvuga ko uharanira.
Ku wa Kane tariki ya 4 Nzeri ni bwo HRW yatangaje iby’imva zo mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe ivuga ko ziyongereye cyane.
Uyu muryango wavuze ko mu busesenguzi ngo wakoze wifashishije amashusho ya Satellite wabonye “ubwiyongere bukomeye bw’imva zo mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe kuva umutwe wa M23 n’Ingabo z’u Rwanda bagaba ibitero kuri Goma na Bukavu mu burasirazuba bwa RDC”.
HRW ivuga ko yabaze imva zo muri ririya rimbi byibura inshuro 14 zitandukanye, hagati ya 2017 na 2024, ikanabara impuzandengo y’ubwiyongere bwazo ku cyumweru buri tariki.
Uyu muryango uvuga ko hagati ya 2017 na 2021 muri ririya rimbi hari impuzandengo y’imva 1.7 ku cyumweru, gusa ngo guhera muri 2022 ubwo imirwano yuburaga hagati ya M23 n’ingabo za Leta ya RDC imibare yarazamutse igera ku mva esheshatu.
Uvuga kandi ko hagati yo ku wa 15 Ukuboza 2024 no ku wa 9 Mata 2025 ubwo imirwano ikaze yaberaga hafi ya Goma yaje gufatwa na M23, impuzandengo y’imva yageze kuri 22 mu cyumweru.
HRW ivuga ko yabaze byibura imva nshya 1,171 zacukuwe mu irimbi rya gisirikare rya Kanombe, zirimo 460 zarigezemo hagati y’itariki ya 15 Ukuboza 2024 n’iya 3 Nyakanga 2025.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yabajije HRW aho guhiga amarimbi yo mu Rwanda bihuriye n’uburenganzira bwa muntu; agaragaza ko buri gihe ibeshya kugira ngo mu rwego rwo gukurura abantu.
Ati: “Ni mu buhe buryo kujagajaga amarimbi yo mu Rwanda gutya bishobora no kuba ikibazo cy'”uburenganzira bwa muntu”? Human Rights Watch ni inkundamugayo zikunda kwiyoberanya no gushaka gukurura abantu ku bushake.”
Makolo yabajije impamvu uriya muryango utakoresha ikoranabuhanga uvuga ko wifashishije mu kubara imva werekana imidugudu y’Abanyamulenge ikomeje kuraswaho ibisasu na FARDC, ibihumbi by’ingabo z’u Burundi ziri kwambuka muri Kivu y’Amajyepfo zijya gufasha FARDC na Wazalendo bari kwica abasivile.
Yunzemo ko uriya muryango bisa n’aho uri uri guhisha biriya bitero bikomeje biciye mu guhora ushyira amakosa atari yo ku Rwanda.


