Komisiyo y’u Rwanda ishinzwe Gusubiza mu Buzima Busanzwe no Gusezerera Ingabo (RDRC) irasaba Abanyarwanda bacyihishe mu mashyamba ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) gutahuka, by’umwihariko abasore n’abagabo, kuko abenshi mu bataha ari abagore n’abana.
Ibi byavuzwe na Maj Gen (Rtd) Jack Nziza, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RDRC, ubwo yaganirizaga abaturage batandukanye bo mu Karere ka Rubavu barimo abayobozi b’inzego z’ibanze, abihaye Imana, abacuruzi hamwe n’abahoze ari abarwanyi.
Maj Gen Nziza yasabye abaturage bose bajya muri Congo yaba abacuruzi, abayoboke b’amadini cyangwa abandi bafite yo ibikorwa kubwira abo bahasanze bacyihishe ko u Rwanda ari igihugu cyiza kandi gitekanye, bityo bakitabira gutaha.
Maj Gen (Rtd) Jack Nziza ati: “Ntidukwiye gutegereza gusa ko UNHCR ari yo ibazana. UNHCR na UNICEF bazana abagore n’abana gusa, kandi akenshi baba bamerewe nabi kubera imirire mibi. Ariko natwe dukeneye ko n’abagabo bataha,”
Yavuze ko hari abanyarwanda benshi bakorera ingendo za buri munsi muri Congo, bamwe bakagera no mu duce twa Masisi, ndetse bakoresha abamotari bakomoka mu Rwanda ariko bafite indangamuntu za Congo. Abo bose ngo bagomba gufata iya mbere mu gusubizayo ubutumwa bubashishikariza gutaha.
Maj Gen Nziza yatangaje ko 70% by’Abanyarwanda batahutse baturuka muri Rubavu, akemeza ko ari yo mpamvu abaturage b’aka karere basabwa kugira uruhare rugaragara mu gushishikariza bagenzi babo bari hakurya gutaha.
RDRC ifite ikigo i Musanze cyakira abatashye aho kimaze kwakira abasaga 15,000 bavuye muri Congo. Bahamara amezi menshi bahabwa amasomo y’ubumenyingiro, ubujyanama, ndetse bagahabwa n’inkunga yo gutangiza ubuzima bushya.
Maj Gen Nziza yavuze ko hari Abanyarwanda benshi bakiri mu mashyamba batazi uko u Rwanda rumeze uyu munsi, biturutse ku buyobozi bubi, imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, n’amabwiriza ababesha.
Maj Gen Nziza ati: “Ubumwe bwacu n’icyerekezo twiyemeje biduha imbaraga. Ubutumwa bwiza burakwirakwira vuba. Nimusobanurire bagenzi banyu ko u Rwanda ari igihugu gitekanye kandi ko abataha bakirwa nk’abandi baturage bose.”
Kuva muri Mutarama uyu mwaka, abantu basaga 800 bavuye mu mashyamba ya Congo baratahutse, nk’uko RDRC ibivuga.


