Umuryango urwanya akarengane(Amnesty International), wokeje igitutu Leta y’u Rwanda uyisaba “kurekura by’ako kanya” umunyamakuru ndetse n’abayoboke b’ishyaka Dalfa-Umurinzi uvuga ko bafunzwe.
Abo uyu muryango usaba ko barekurwa barimo Nsengimana Théoneste wahoze akorera umuyoboro wa YouTube witwa Umubavu TV ndetse n’abayoboke umunani b’ishyaka ritemerewe gukorera mu Rwanda, Dalfa-Umurinzi rya Victoire Ingabire Umuhoza.
Ku wa Kane ni bwo aba bafunzwe kuva muri 2021 bitabye Urukiko Rukuru rubakurikiranyeho ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ubushinjacyaha ubwo bwasobanuraga ibyo bubarega, bwavuze ko abaregwa bakoze amahugurwa ku ikoranabuhanga bagamije guhirika ubutegetsi badakoresheje imbaraga.
Bwavuze kandi ko n’ubwo Ingabire Victoire wari ukurikiranye iburanisha atagaragara mu kirego, ari we wari ubiri inyuma kuko ari we wahuje abayoboke be n’abanyamahanga babahuguraga.
Umuyobozi wa Amnesty International muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, Tigere Chagutah, ku wa Kane yavuze ko urubanza bariya bantu baregwamo ari “urwitwazo rw’ubutabera.”
Yakomeje agira ati: “Rurashimangira buryo ki kutavuga rumwe mu mahoro [n’ubutegetsi] bigirwa icyaha mu Rwanda. Nta muntu n’umwe ukwiye gushinjwa ibyaha ku bwo kuvuga uko abona ibintu.”
Amnesty International yasabye Leta y’u Rwanda “kurekura by’ako kanya kandi nta mananiza” bariya bantu ivuga ko bamaze imyaka itatu bafungiye guharanira mu mahoro uburenganzira bwa muntu.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda busabira Nsengimana na bagenzi be imyaka 20 y’igifungo, ndetse no guhamywa ibyaha bakurikiranweho.


