Ikipe imwe ya Polisi y’u Rwanda iri muri atatu yari ahagariye u Rwanda mu irushanwa rya SWAT Challenge ryaberaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, yegukanye umudali w’umuringa.
Irushanwa rya UAE SWAT Challenge 2026, ryari rimaze iminsi itanu rihuza abasirikare n’abapolisi kabuhariwe baturutse mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.
Amakipe 109 ni yo yari yitabiriye ririya rushanwa ryaberaga i Dubai.
U Rwanda rwari rurihagarariwemo n’amakipe abiri ya Polisi y’Igihugu ndetse n’imwe yo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe.
Abitabiriye barushanwa mu byiciro bitanu bitandukanye birimo icyo kunyura mu nzira igoye, aho hasuzumwa imbaraga z’umubiri w’abapolisi, gukorera hamwe, kurira ibikuta, kunyura mu nzira z’inzitane n’ibindi.
Ku wa Gatatu ubwo iri rushanwa ryasozwaga, abarushanwa banyuraga mu nzira z’inzitane, abakinnyi batanu bagakorana mu kunyura ahantu 19 hubatse mu buryo bugoye kandi bakabikora bihuse.
ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda (RNP SWAT Team I), yakoresheje iminota itatu, amasegonda 40 n’ibyijana 90, iba iya gatatu muri rusange ihabwa umudali w’Umuringa.
Ikipe ya kabiri ihagarariye u Rwanda ni RNP SWAT Team II yabaye iya 14 ikoresheje iminota ine n’amasegonda 19, na ho Rwanda Defence Force SOF Team iba iya 15 yakoresheje iminota ine n’amasegonda 20.
Iri rushanwa ryasojwe kuri uyu munsi ryasize RNP SWAT Team I ifite amanota 484, iba iya gatandatu muri rusange.
RNP SWAT Team II yabaye iya 29 n’amanota 386, mu gihe Rwanda Defence Force SOF Team ari iya 37 n’amanota 361.
Polisi yo muri Kazakhstan yitwaye neza muri iri rushanwa kuko ikipe yaho ya Kazakhstan C yabaye iya mbere n’amanota 536 ihabwa umudali wa Zahabu, Kazakhstan A iba iya kabiri n’amanota 515 ihabwa umudali wa Feza, na ho China Police Team C yo mu Bushinwa yahawe umudali w’Umuringa n’amanota 493.


