Leta y’u Rwanda yanenze ingamba zigamije kuruhana u Bwongereza bwafatiye u Rwanda burushinja kuvogera ubusugire bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igaragaza ko bwabogamiye ku ruhande rumwe.
Ku wa Kabiri tariki ya 25 ni bwo u Bwongereza bwatangaje izo ngamba.
Ni ingamba zirimo kuba nihatagira intambwe igaragara iterwa mu gukemura ibibazo byo mu burasirazuba bwa Congo, buzahagarika kwitabira inama zo mu rwego rwo hejuru zizajya zakirwa na Guverinoma y’u Rwanda ndetse bukanagabanya ibikorwa bigamije guteza imbere ubucuruzi bwakoranaga n’u Rwanda.
Londres kandi yavuze ko inkunga y’amafaranga yageneraga Guverinoma y’u Rwanda, keretse ubufasha bugenerwa abantu bakennye cyane n’abababaye.
U Bwongereza kandi bwatangaje ko buteganya gukorana n’abafatanyabikorwa babwo mu rwego rwo gufatira u Rwanda ibihano bishya, ndetse bunateguza ko buzahagarika ubufasha bwatangaga mu bijyanye no guhugura ingabo za RDF.
U Bwongereza bwateguje ibi bihano nyuma y’iminsi mike Minisitiri wabwo w’Ububanyi n’Amahanga, David Lammy avuye i Kigali, aho yahuriye akanaganira na Perezida Paul Kagame ku bibazo byo muri Congo.
Uyu ubwo yari i Kigali, Perezida Paul Kagame yamugaragarije impungenge u Rwanda rumaranye igihe z’uko Kinshasa ifite umugambi wo gutera u Rwanda ikaruhungabanyiriza umutekano, ibifashijwemo na Leta y’u Burundi ndetse na FDLR; ibyatumye rufata ingamba z’ubwirinzi.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Bwongereza mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kabiri, yavuze ko “U Rwanda rushobora kuba rufite impungenge z’umutekano, ariko ntabwo byemewe kuzikemura mu buryo bwa gisirikare. Igisubizo cya Politiki ni cyo cyonyine bishoboka kuri aya makimbirane.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda isubiza ibyatangajwe n’u Bwongereza, yagaragaje ko bitumvikana gutekereza ko u Rwanda rushobora gushyira abaturage barwo mu kaga no kudebeka ku mutekano warwo.
U Rwanda rwunzemo ko ingamba rwafatiwe n’u Bwongereza “ntacyo zafasha Congo mu bibazo irimo ndetse nta n’uruhare zatanga mu kugera ku gisubizo kirambye cy’ibibazo by’umutekano wo mu Burasirazuba bwa RDC, hisunzwe uburyo bwa Politiki.”
Rwagaragaje kandi ko kuba Guverinoma ya RDC itaryozwa ibikorwa byayo ikatajemo birimo kugirira nabi no gutera abaturage bayo, no gutera ibisasu ku bice bituyemo Abanyamulenge bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bituma Kinshasa ikomeza gukomera ku ngingo yo kwifashisha ingamba za gisirikare, bigatuma intambara ikomeza gufata indi ntera n’abaturage bakabizahariramo.
Rwunzemo ruti: “U Rwanda ruzakomeza kwishingikiriza no gukaza ingamba zarwo z’umutekano n’ubwo RDC n’umuryango mpuzamahanga bikomeje kutazemera cyangwa ngo bibe byazitanga. Ibi bibazo by’umutekano muke bigaragara ko bikomeje kungura mu buryo buziguye cyangwa butaziguye, umubare munini w’abafite aho bahuriye n’intambara.”
U Rwanda rwamenyesheje u Bwongereza ko rurajwe ishinga mu gukorana n’ibihugu bitandukanye ku ngingo yo kwimakaza inzira y’ibiganiro iyobowe n’Abanyafurika, mbere yo gusaba umuryango mpuzamahanga kuyishyigikira na cyane ko ari yo izageza ku gisubizo kirambye.


