arton132780

U Rwanda rwatesheje agaciro ibinyoma byibasiye Minisitiri Nduhungirehe

Guverinoma y’u Rwanda yatesheje agaciro itangazo ry’irihimbano ryacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, rivuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yaba ari gukorwaho iperereza ku byaha bifitanye isano n’imyitwarire mibi.

Iryo tangazo rihimbano ryari ryitiriwe Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, ryavugaga ko Minisitiri Nduhungirehe yahamagajwe n’inzego z’ubutabera kandi yahagaritswe by’agateganyo ku mirimo ye nyuma yo kurangwaho imyitwarire mibi ifite aho ihuriye n’umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Guverinoma yagaragaje ririya tangazo nka ‘FAKE NEWS’, ibisobanura ko ibyaryanditswemo ari ibinyoma.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *