20250628_060927

U Rwanda rwikomye MONUSCO muri UN

Mu nama yihariye y’Inama y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi (UN Security Council), Ambasaderi w’u Rwanda, Martin Ngoga, yatangaje ko u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bamaze gushyira umukono ku masezerano y’amahoro, babifashijwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ambasaderi Ngoga yashimiye Amerika na Qatar ku ruhare rwabo rukomeye mu gutuma impande zombi zongera kuganira no kugera ku bwumvikane. Yavuze ko iyi ntambwe y’amahoro ije mu gihe gikomeye, ishyiraho uburyo bushya bwo gukemura amakimbirane y’igihe kirekire mu Karere k’ibiyaga bigari.

Mu ijambo rye, Ambasaderi Ngoga yavuze ko amasezerano arimo ingingo yihariye ishyiraho “Itsinda rihoraho rihuriweho n’impande zombi rishinzwe gukurikirana umutekano”, rikazaba rifite inshingano yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’umugambi wo kurandura umutwe wa FDLR ushinjwa kuba ugizwe n’abahoze muri Ex-FAR n’Interahamwe, n’ibikorwa byo kuvanaho ingamba z’umutekano u Rwanda rwafashe.

Yagize ati: “FDLR si ikibazo cy’u Rwanda gusa. Ni ikibazo cyemejwe n’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye kuva mu 2003, binyuze mu byemezo bitandukanye byayo bisaga 20. Ariko kugeza ubu, ibyo byemezo ntabwo byigeze bishyirwa mu bikorwa.”

Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko ingamba z’u Rwanda zishingiye ku burenganzira bwo kwirwanaho no kurinda imbibi z’igihugu. Yagarutse cyane ku kudakora neza kwa MONUSCO, avuga ko yakunze  kunenga abandi aho gushyira mu bikorwa inshingano zayo zemejwe n’inama y’umutekano.

Yagize ati: “Iyo MONUSCO yanze guha agaciro ikibazo cya FDLR ariko igatangaza cyane gusa ibyo u Rwanda rukora, iba yivanze mu byo itakagombye kwinjiramo. MONUSCO iramutse ishyize imbere kurengera abasivili, kuganira n’impande zose no kureka gukwirakwiza inkuru za politiki zidafite ishingiro, ishobora kongera kugira uruhare rufatika mu nzira y’amahoro.”

U Rwanda rwanashimye inama iherutse guhuza intumwa yihariye y’Umuryango w’Abibumbye muri Congo, Bintou Keita, n’abayobozi ba AFC/M23 i Goma, ruvuga ko ari intambwe nziza itanga icyizere cy’ubwumvikane bushya.

Ambasaderi Ngoga yagaragaje ko hakiri byinshi byo gukemurwa, harimo n’ibibazo M23 ishyira ahagaragara bijyanye n’uburenganzira bwa muntu, uruhare rwa politiki, no kubahiriza amasezerano yigeze kugerwaho.

Mu gusoza, u Rwanda rwongeye gushimangira ko rwiyemeje gukorana n’inzego mpuzamahanga, akarere ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rugendo rw’amahoro, ubwiyunge n’iterambere rirambye. Rwanasabye Inama y’Umutekano kwirinda guca imanza zishingiye ku marangamutima, ahubwo igashyira imbere ukuri, ubusumbane n’ubutabera.

Ambasaderi Ngoga ati: “Icyizere cy’amahoro ntigishingiye ku nyandiko zateweho umukono gusa, ahubwo gishingira ku bikorwa bifatika n’ubwitange buhoraho.”

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *