be906c6a-f4b8-49a1-8e78-a642f15b89e6

U Rwanda rwishyize mu mwambaro wa Thomas wo muri Bibiliya

Leta y’u Rwanda yatangaje ko izemera ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izajya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 ari uko ibibonye, bijyanye no kuba ari kenshi Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagiye atanga amasezerano ariko akanga kuyashyira mu bikorwa.

Ku wa Kabiri tariki ya 11 Gashyantare ni bwo Perezidansi ya Angola yatangaje ko RDC yemeye kujya mu mishyikirano n’umutwe wa M23 bamaze imyaka ibarirwa muri itatu bari mu ntambara.

Iyi Perezidansi ku wa Gatatu yatangaje ko ibiganiro by’impande zombi bigomba kubera i Luanda, ku wa Kabiri tariki ya 18 Werurwe 2025.

Icyakora M23 ku ruhande rwayo yagaragaje ugushidikanya ku kuba biriya biganiro bizaba, kuko usibye itangazo Perezidansi ya Angola yanyujije ku rubuga rwayo rwa Facebook nta bundi butumwa buyimenyesha ko ibiganiro bizaba yigeze ihabwa.

Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, ku wa Kane yasabye ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yakwerura akemeza ko afite umuhate wo kuganira na wo, bijyanye no kuba uyu mugabo n’ubutegetsi bwe barakunze kurahira ko badashobora kuganira n'”umutwe w’iterabwoba.”

Usibye M23, Leta y’u Rwanda biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga na yo yishyize mu mwambaro wa Thomas wo muri Bibiliya (yabwiwe ko Yezu Kristu yagarutse avuga ko azabyemera amwiboneye n’amasoko ye), ivuga ko izemera ibya biriya biganiro ari uko bibaye.

Minisitiri Olivier Nduhungirehe abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Imishyikirano yari imaze igihe itegerejwe hagati ya Guverinoma ya RDC na M23 ejo hashize yatangajwe na Perezida wa Angola. Icyakora, amateka ya vuba yatwigishije ko Perezida Tshisekedi yakunze kutubahiriza imihigo nk’iyo yagrndaga aha abayobozi b’amahanga. Ku bw’ibyo twese tugomba kuba ba Mutagatifu Thomas, tukemera ari uko tubonye.”

Minisitiri Olivier Nduhungirehe icyakora yavuze ko uyu mwaka wa 2025 utanga icyizere cy’uko Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bushobora kugera ku mahoro arambye.

Ni nyuma y’uko Umuryango wa SADC ku wa Kane utangaje ko ushyize iherezo ku butumwa bw’ingabo zawo zari zimaze igihe zirwana ku ruhande rwa leta ya RDC, ndetse ukanemeza ko zigomba gutangira gucyurwa mu byiciro.

Umukuru wa dipolomasi y’u Rwanda kandi yagaragaje ko kuri ubu u Rwanda n’u Burundi na byo biri mu nzira zo gucubya umwuka mubi wari umaze igihe hagati yabyo, nyuma y’intambwe ikomeje guterwa n’abayobozi b’impande zombi.

Ku bwa Minisitiri Nduhungirehe, “ibikenewe byose kugira ngo igisubizo cya Politiki ku makimbirane yo mu burasirazuba bwa RDC birahari, mu gihe i Kinshasa haba hagaragaye ukwizera, ubushake bwa politiki no kumva ibintu kimwe.”

U Rwanda rwasabye amahanga gushyigikira inzira y’ibiganiro biyobowe n’Abanyafurika aho gufata ingamba z’ibihano za Politiki n’iz’ubukungu, mu rwego rwo kwirinda kubangamira ibiganiro avuga ko ashyigikiye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *