20260203_143544

U Rwanda rwoherereje Mozambique imfashanyo y’ibyo kurya 

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Gashyantare, u Rwanda rwohereje muri Mozambique imfashanyo y’ibyo kurya ndetse n’ubundi bufasha bw’ibanze.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane mu itangazo yasohoye, yavuze ko imfashanyo yohererejwe Mozambique igizwe n’ibyo kurya bingana na toni 20, ibikorwa by’ubutabazi bwihuse ndetse n’imiti.

Yavuze ko indi mfashanyo izohererezwa kiriya gihugu cyo mu majyepfo ya Afurika mu minsi mike iri imbere.

U Rwanda rwohereje iriya mfashanyo muri Mozambique, nyuma y’imyuzure ikaze yibasiye iki gihugu.

Ni imyuzure yishe abantu barenga 140, mu gihe ababarirwa mu bihumbi amagana yatumye bava mu byabo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *