Ubuhanuzi butumye umusore twari tugiye kubana ambenga- Nkore iki?

Nitwa Olive nkaba ndi umukobwa w’imyaka 31 y’amavuko, iwacu ni mu Ntara y’Iburasirazuba nkaba nakundanaga n’umusore ariko ubu wamaze kumbwira ko yahanuriwe none ngo tukaba tutagikomezanyije.

Imyaka ibiri yari ishize nkundana n’umusore kugera n’aho ubu twari mu mishinga y’ubukwe twateganyaga gukora mu mezi make ari imbere ariko icyumba cy’amasengesho kinkozeho.

Ni kenshi yakunze kumbwira ko ahanurirwa ibintu bitari byiza kuri njye namubaza akaryumaho, gusa kuri iyi nshuro akaba yambwiye byose n’aho byaturutse.

Yambwiye ko amaze gusengera ahantu hatandukanye ariko ko hose bamuhanurira ko nitubana azahorana agahinda ubuzima bwe bwose, ngo ntabwo nshoboka kandi ngo nkaba mvuka mu muryango w’abasinzi n’ibintu birebana n’uburaya yakomeje kunshinja kandi ndengana.

Ntiyambwiye ko ari umuryango we utanshaka, yewe nta nubwo yigeze ambwira ko ariwe unyanga ahubwo ngo ni ibyo yahanuriwe mu byumba by’amasengesho inshuro irenze imwe.

Yanyoherereje message igira iti “Nshuti yanjye iby’urugendo rwacu mbaye mbihagarikiye aha kubera ibyo maze kubwirwa kenshi, ubyakire kuko ikivuzwe n’urenze umwe kiba gikomeye”.

Nihutiye kumubaza ahita ambwira ko ari abo banyamasengesho bamuhanuriye none byanyobeye pe, ndumva nta mbaraga, mbenzwe ku munota wanyuma, yaba njyewe n’umuryango twari mu myiteguro, mbese nabuze icyo nakora. Mungire inama murakoze!!

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *