Ubuhanuzi kuri Operation simusiga ku bakuru b’amatorero n’amadini

Ku wa 30 Werurwe 2020, guhera mu masaa saba ntabwo nigeze mbona ibitotsi. Si ukubera kawa nyinshi nari nanyoye ahubwo ni ubutumwa bwangezeho bwantwaye umwanya kugira ngo mbusobanukirwe neza. Narabwumvishe kandi mbubonesha n’amaso.

Icyo bwanyeretse n’icyo bwambwiye

Ubu butumwa bwanengaga bamwe mu banyamadini n’amatorero n’abashumba babo badashobora gufasha abakirisito babo kandi babifitiye ububasha, babitse ibigega by’imyaka bitanze mu bihe bitandukanye ndetse konti za banki zuzuye amafaranga.

Nabonye amashusho y’abana basengera mu matorero yabo, baririmba mu makorali ndetse bamwe bafite inshingano muri aya matorero. Aba bana biga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, bakagera aho babura amafaranga yo kwishyura ‘minerval’, abandi bakabura impuzankano bambara, kandi mu bigega by’itorero hari uburyo bwinshi bafashwamo, bakiga neza nk’abandi.

Amashusho yakomeze kunyereka uburyo aba bitwa ‘abakozi b’Imana’ basahura wa musaruro abakirisitu batanze, maze bakawugurisha bakifashisha amafaranga bahawe mu bijyanye n’imishinga yabo bwite yunguka. Bafata amafaranga y’itorero kandi bakayaya nk’abatarayavunikiye nyine, bafite ubushobozi, bakirengagiza abanyantege nke basengana.

Nabonye kandj uburyo abayoboke b’amatorero n’amadini bizera ko amaturo aguruka akajya ku Mana, nta mwana w’umuntu wayakoraho, kandi nabo mu kuyabaka bakabafatiranyiriza kuri iyo myumvire iri hasi, si ukuyatanga bagasukiranya (aho baba bayakuye hose).

Amajwi yaje mu buryo buteye ubwoba [yavugiraga mu gutwi kumwe] yambwiraga ko ubundi amadini n’amatorero yakagize uruhare mu mibereho y’abaturage cyane cyane banaheye kubayasengeramo, urebye inyungu ziturukamo zungura cyane abashumba bayo; amajwi akabita ‘ababaruramari’ aho kuba ‘abashoramari’.

Operation nyirizina

Iyi operasiyo ikomeye cyane yakozwe n’ab’inzego zishinzwe umutekano bose, bitwaje intwaro zigezweho. Bari bafite umuvuduko nk’uwa ba baparakomando tubona muri filime zigezweho. Mu mashusho n’amajwi, navumbuye ko ikibagenza ari ukugenzura imitungo ndetse n’amamiliyari y’amafaranga aya matorero atunze. Ni nde wabiberetse? Byose babyeretswe n’abashumba b’amatorero atandukanye, utashoboye kubibereka bamutaye muri yombi mu modoka isa na ‘Panda Gari’.

Nigize umunyamakuru maze negera umwe muri aba ba ‘Afande’, mubaza imbarutso y’iyi Operasiyo, n’ijwi riri hejuru ambwira za zindi neretswe n’izo nabwiwe haruguru. Yambwiye ko basanze aho kugira ngo amatorero amwe azamure imibereho y’abaturage, afite uruhare mu kubasubiza inyuma.

Nakomeje kumubaza n’ubwoba bwinshi ariko buvanze n’amatsiko cyane ko ari ikintu kidasanzwe kumva amadini yakoreweho ‘operasiyo’, maze ampa ingero z’amatorero yabaye intandaro y’amakimbirane mu ngo; bitewe n’amategeko aziguye n’ataziguye yo gutura amaturo atandukanye ndetse n’icya cumi cy’umusaruro cyane cyane uturutse ku bikorwa by’ubuhinzi. Yampaye urugero rw’umugore wacunze umugabo we atari mu rugo, maze aterura ibiro 30 by’ibishyimbo, abijyana ku rusengero, ngo umugabo we yaraje bararwana. Yampaye urundi rw’umugabo wagurije mugenzi we amafaranga 20,000 y’ubwitange, barashwana ubwo yayamwishyuzaga akayabura.

Yambwiye ko hari ibikorwaremezo aya matorero n’amadini byubatswe ku ruhare rwose rw’abayoboke nk’amashuri, hoteli, kaminuza n’ibitangazamakuru; byose byinjiza akayabo ariko inyungu ntizisangirwe. Ngo icyo bashakaga ni ukumenya aho aka kayabo gaherereye, icyo kakoreshejwe cyangwa se kazakoresha.

Operasiyo yakorewe mu gihugu hose, buri tsinda (Squad) ry’abakomando baryohereza kuri buri rusengero rufatwa nk’icyicaro, itwara igihe kingana n’icyumweru. Byarangiye basanze mu bubiko bwa hafi bw’amatorero ndetse no kuri za konti z’abayobora amadini harimo amamiliyari n’amamiliyari; yagaburira umubare munini w’abaturage, yakubakira benshi, yakwigisha abana benshi ndetse yewe yakubakira n’abashumba baya matorero inzu nziza.

Yanditswe na: Prophète Iduhozahijisho

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *