rangareddy-road-accident

Ubuhinde: Abantu 19 bapfiriye mu mpanuka ya bisi yagonganye n’ikamyo

Impanuka ikomeye yabaye kuri uyu wa Mbere mu karere ka Ranga Reddy muri Leta ya Telangana mu Buhinde, aho ikamyo nini yari itwaye amabuye y’amakoro yagonganye n’imodoka ya kompanyi y’igihugu itwara abantu (Telangana State Road Transport Corporation – TSRTC).

Nk’uko bitangazwa n’inzego za polisi, iyi mpanuka yabereye hafi y’ahitwa Chevella, mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, yahitanye abantu 19, barimo abagore 10, naho abandi bane barakomereka bikomeye.

Umushoferi w’imodoka ya bisi, wari utwaye abagenzi bava Tandur bajya Hyderabad, ari mu bapfuye. Polisi yavuze ko umubare nyawo w’abari muri bisi utaramenyekana, kuko abakomeretse bari mu bitaro batarashobora gutanga amakuru arambuye.

Nyuma y’aho ikamyo igonganiye na bisi, amabuye y’amakoro yari itwaye yaguye kuri bisi, bituma bamwe mu bagenzi bafatwirwa mu byuma byayo. Abakozi b’ubutabazi bakoresheje imashini zicukura kugira ngo bakuremo abantu bari bafatiwe imbere muri bisi.

Umukuru w’intara,  A. Revanth Reddy  yagaragaje agahinda gakomeye ku by’iyi mpanuka, maze asaba Umunyamabanga Mukuru w’Intara, K. Ramakrishna Rao, n’Umuyobozi Mukuru wa Polisi, Shivadhar Reddy, gutangira ibikorwa by’ubutabazi byihutirwa kandi ku rwego rwo hejuru.

Yanasabye bamwe mu ba minisitiri kwegera ahabereye impanuka kugira ngo bafashe mu bikorwa by’ubutabazi no gufasha imiryango y’abagizweho ingaruka. Abakomerekeye muri iyi mpanuka bazajyanwa i Hyderabad kugira ngo bahabwe ubuvuzi bwisumbuyeho.

Polisi iracyakora iperereza ngo imenye neza icyateye iyi mpanuka ndetse n’umubare nyawo w’abari bari muri bisi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *