Ubuhinde:Abayobozi bakuru bazigomwa 30% by’umushahara mu gihe cy’umwaka

Muri ibi bihe bya coronavirus mu Buhinde,Minisitiri w’Intebe Narendra Modi,mu nama yagiranye n’abayobozi bakuru b’igihugu bafashe umwanzuro wo kugabanya 30% by’imishahara yabo uhereye kuwa 1 Mata 2020 bikazamara umwaka mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Uretse imishahara, amafaranga yahabwaga abagize inteko Nshingamategeko mu gushyira mu bikorwa imwe mu mirimo iri mu nzego bayobora, na yo azahagarikwa by’agateganyo mu gihe cy’imyaka ibiri mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka n’iki cyorezo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Javadekar yavuze ko iri gabanywa ry’imishahara riteganywa n’itegeko ry’umurimo ryo mu mwaka 1954, rigenda igabanywa ry’imishahara, amafaranga bahabwa abafasha mu kazi ndetse n’ayo bahabwa muzabukuru angana na 30 %. Ibi birahera kuwa 1 Mata 2020 bizamare umwaka wose.

Muri Afurika, igihugu nka Kenya na cyo kiyemeje kugabanya 15 % ku mishahara y’abayobozi bakuru n’abagize Inteko Nshingamategeko mu rwego rwo guhangana na Coronavirus.

Ku Cyumweru tariki 5 Mata 2020, ni bwo Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byatangaje ko mu rwego rwo gukomeza kurwanya Coronavirus, Leta y’u Rwanda yemeje ko abagize Guverinoma bose, abanyamabanga bahoraho, abayobozi b’ibigo bya Leta, ndetse n’abandi bayobozi mu nzego nkuru z’igihugu bazigomwa umushahara w’ukwezi kwa Mata 2020.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *