Inzu ndangamurage ya Louvre yo mu Bufaransa, imwe mu zisurwa cyane ku isi, yafunzwe by’agateganyo nyuma y’uko abajura b’umwuga bayibyemo imirimbo y’akataraboneka.
Ku cyumweru mu gitondo hagati ya saa 03:30 n’iya 03:40 (GMT), abantu bane bitwaje imodoka ifite urwego ruzamura abantu hejuru binjiye muri Galerie d’Apollon, igice cy’iyi nzu gikungahaye ku mirimbo y’ibwami, baciye ku ibaraza rireba ku ruzi Seine.
Bifashishije ibikoresho byabugenewe mu gukata ibirahure batabishwanyaguje cyane, babyinjiriyemo, batera ubwoba abashinzwe umutekano maze biba ibintu bifite agaciro karenze ayo kwibarirwa.
Minisitiri w’Umuco Rachida Dati yavuze ko abo bajura bari bambaye udupfukamunwa duhisha isura kandi bari bafite gahunda yateguwe neza. Yongeyeho ko ibikorwa byabo “bitari iby’urugomo” ahubwo byagaragazaga ubunyamwuga buhambaye.
Mu masegonda make, aba bajura bavanye muri Louvre imirimbo umunani y’agaciro gakomeye, irimo amakamba, imikufi, amaherena, n’indi mirimbo yambarwaga n’abami bo mu kinyejana cya 19 nk’abamikazi Marie-Amélie, Eugénie, na Marie-Louise. Imirimo yibwe yari itamirijwe amabuye y’agaciro nka diyama, sapphire na emerald, kandi ifite agaciro kadasanzwe.
Nyuma yo kubura ibyo by’agaciro, abapolisi bahise bahagera; bamwe mu bajura bakekwayo ubu barimo gushakishwa. Ibyafashwe na CCTV birimo kwigwaho ngo hamenyekane aho banyuze.
Iminota mike nyuma y’icyo gikorwa, abari basuye inzu basohowe mu bwitonzi, naho Louvre irafungwa mu gihe iperereza rigikomeje.
Ibikoresho bibiri byatakaye ubwo bajura bahungaga, birimo ikamba rya Eugénie byaje kuboneka hafi aho.
Iyi nzu ndangamurage yari yigeze kugabwaho igitero mu 1911 cyo kwibwa kwa Mona Lisa, kimwe n’ibindi bikorwa by’ubujura byaherutse kwibasira izindi nzu z’ubugeni mu Bufaransa, nk’iyo i Limoges na Musée Cognacq-Jay.
Abategetsi bavuga ko ubu bujura bushya ari bumwe mu bukomeye cyane bubayeho mu mateka y’iyi nzu, kandi bwagaragaje ko n’ubwirinzi buhanitse bushobora kunyurwamo n’abajura bafite ubuhanga.


