Ku itariki nk’iyi mu myaka 26 ishize, Jenoside yakorewe Abatutsi yari yaratangiye guhagarikwa mu bice byinshi ingabo za FPR-Inkotanyi zari zaramaze gufata, gusa hari ibice yari igikorwamo ku buryo byanatumye Leta yayikoraga ikora byose kugira ngo yihutishwe.
Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG, isobanura ko hagati y’itariki ya 25 n’iya 30 Gicurasi, Leta yari iyobowe na Jean Kambanda, yakoze ibyihuse kugira ngo aho Jenoside yari itagakozwe yihutishwe.
Mu byakozwe harimo gushyira imbaraga mu gukwirakwiza imbunda, za grenades n’amasasu mu nterahamwe no mu basirikare ngo bihutishe Jenoside. Hakozwe kandi ubukangarumbaga mu baturage bugamije kubumvisha ko bagomba kwinjira mu mugambi wo gutsemba Abatutsi.
CNLG ivuga ko gahunda yiswe “Auto-defense civile” yashyizweho, igamije “Gukaza ubukangarumbaga mu baturage b’Abahutu babashishikariza bose kwinjira mu mugambi wa Jenoside byitwa ko ari ukwitabara.”
Icyo gihe Abaminisitiri bahawe inshingano zo kujya mu bice ingabo za FPR-Inkotanyi zitari zakabohoye, mu rwego rwo Kumenyesha ubutumwa bwo kwica, no gufatanya n’ingabo ndetse n’abajandarume mu gutanga ibikoresho byo kwicisha Abatutsi. Minisitiri w’Itangazamakuru, Eliezer Niyitegeka na Edouard Karemera w’Ubutegetsi bw’igihugu, bahawe ubutumwa bwo kwihutisha Jenoside muri Kibuye.
Nzabonimpa Calixte wari Minisitiri w’Urubyiruko n’amashyirahamwe yahawe inshingano zo gukora ubukangurambaga muri Gitarama, mugenzi we Pauline Nyiramasuhuko wari Minisitiri w’Iterambere ashingwa Perefegitura ya Butare.
Uburemere ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi bwari ifite, byatumye ku wa 25 Gicurasi mu 1994, imiryango irimo uw’Abibumbye na Komisiyo Mpuzamahanga y’Amategeko yemeza ko ubwicanyi bwaberaga mu Rwanda ari Jenoside, bituma hasabwa ko ababukoze batangira gukurikiranwa ngo baryozwe ibyo bakoze.
Ubukangarumbaga bwakozwe mu bahutu mu byatije umurindi Jenoside yakorewe Abatutsi
Izingoma z’ iburundi se niho baribagiye kwitoreza?

Twakwizera dute ubuziranenge bw’ inkuru zanyu mu gihe mukoresha ifoto igaragaraho ibendera ry’ u Burundi mu gihe muri kuvuga ku Rwanda?