Guverinoma ya Mozambique kuri uyu wa Kabiri yatangaje ko Ingabo umuryango wa SADC wohereje muri iki gihugu mu butumwa bwo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado zizahava bitarenze ukwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, kubera kubura amafaranga.
Ni amakuru yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Mozambique, Veronica Macamo.
Uyu yavuze ko “SAMIM (Ingabo za SADC ziri muri Mozambique) ifite ibibazo by’amafaranga. Tugomba kwita ku ngabo zacu, bityo byazatugora kwishyura SAMIM.”
Minisitiri Macamo yemeje ko SADC yugarijwe n’ubukene nyuma y’uko ku wa Mbere ba Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na Hakainde Hichilema wa Zambia bahuriye i Lusaka, mu nama yari igamije gusuzuma uko ibintu i Cabo Delgado byifashe.
Uyu mukuru wa dipolomasi ya Mozambique kandi yagaragaje ko mu biri kugira SADC ari uko isanzwe inafite izindi ngabo ziri mu butumwa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Yunzemo ko mu gihe SADC yaba igiye igihugu cye gishobora gukemura ikibazo cy’iterabwoba ry’i Cabo Delgado, mu gihe ibindi bihugu byaba bikomeje kugiha ubufasha birimo ubw’intwaro.
Muri Nyakanga 2021 ni bwo SADC yohereje Ingabo zayo mu ntara ya Cabo Delgado yari yarayogojwe n’ibyihebe kuva muri 2017.
Izi ngabo zifatanyije n’iz’u Rwanda ndetse n’iza Mozambique, zashoboye kwirukana ibyo byihebe byo mu mutwe uzwi nka Al Shabaab ndetse abaturage bari baravanwe mu byabo na byo bashobora gutahuka.


