Nyuma y’uko umuhanzi The Ben n’umukunzi we basezeranye kubana imbere y’amategeko mu mwaka ushize, kuri ubu hari andi makuru avuga ko indi mihango y’ubukwe igiye gukurikiraho .
Mu mashusho yasohotse y’uyu muhanzi hariho inyandiko igaragaza ko ibirori byo gusaba no gukwa biteganyijwe taliki 23 Ukuboza 2023.
Ni mu gihe urukundo rw’aba bombi rwatangiye kunugwanugwa mu 2019 biza gushimangirwa no gutera ivi The Ben asaba Pamela ko yazamubera umugore, bidatinze mu 2022 basezerana kuba umugore n’umugabo imbere y’amategeko mu birori byabereye ku murenge wa Kimihurura.
Uyu muhanzi n’uyu Pamela baherutse kugaragara mu Burundi bishimiwe cyane mu gitaramo cy’amateka The Ben yahakoreye kigasiga imbaga y’abacyitabiriye ibahesheje umugisha nyuma yo kwitwara neza no gusangira n’abakunzi babo .


