capture1a.png

Ubukwe bwa Zari na Shakib bwabaye mu muhezo-AMAFOTO

Mu ntangiro z’icyi Cyumweru nibwo hasakaye amakuru y’uko Zari n’umukunzi we bagiye gukora ubukwe ariko ibirori bikitabirwa n’abatumiwe gusa.Bidatinze rero kuri uyu wa Kabiri nibwo byashyizwe mu bikorwa barishimana imbere y’imiryango.

Ni ibirori bitavuzweho byinshi bitewe n’uko ba nyiri ubwite bashatse ko biba mu muhezo bituma hatamenyekana buri kimwe cyose.

Kuva mu cyumweru gishize, amakuru yagiye atangazwa avuga ko Zari Hassan na Shakib Cham Lutaaya bagombaga gukora ubukwe bwabo muri iki cyumweru nyuma y’impapuro z’ubutumire bw’ubukwe bwazengurutse imbuga nkoranyambaga zerekana icyo cyerekezo.

Ku mugoroba wo ku wa gatatu, nibwo videwo zatangiye kuzenguruka kuri interineti zerekana Shakib Chama na Zari Hassan mu birori byabo by’ubukwe muri Afurika y’Epfo ariko hirindwa gutangaza byinshi bitewe n’uko nta wari wemerewe gufata amafoto cyangwa amashusho atarabifitiye uburenganzira.

Andi makuru akomeje gucicikana avuga ko abenshi mu batumiwe muri ubwo bukwe ntabwo ari ibyamamare.Diamond Platnumz byari byavuzwe ko yatumiwe muri ubwo bukwe yagaragaye muri ibyo birori.Ni mu gihe kandi Zari yari amaze iminsi arwana umuhenerezo ngo akureho icyasha kuri Shakib byavugwaga ko yahoze ari umuzamu wa Ssemwanga.
capture1a.png
capturel5.png
capturety.png
captureza-2.png

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *