Uburasirazuba: Dr Habineza yijeje kuzahanga imirimo mishya 500,000 buri mwaka

Nyuma ya Gasabo mu mujyi wa Kigali na Kamonyi mu ntara y’amajyepfo, umunsi wa 3 wo kwiyamamaza wa Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50 b’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party) bawuhariye uturere twa Ngoma na Kayonza mu ntara y’uburasirazuba.

Muri aka karere byagaragaraga ko abaturage bari bategereje cyane Hon. Dr Frank Habineza ku bwinshi, mu byo yabijeje azabakorera namara gutorwa, hari uguhanga imirimo mishya 500.000 buri mwaka bikazatuma nta we uzongera kurangiza kwiga ngo ashomere.

Ati” Tuzashyiraho ikigo gihuza abashaka akazi n’abagafite, kizanafasha abimenyereza umwuga, ku buryo imbogamizi zo gushaka ubunararibonye ku muntu ushaka akazi bitazongera kubaho kuko mu imenyerezamwuga azaba yarahamenyeye ibyamufasha gukora akazi, adatangiriye kuri 0.

Iri jambo ryashimishije cyane urubyiruko ruvuga rwinshi rw’utu turere twombi ruvuga ko ubushomeri burushaho kwiyongera kandi rumwe ruba rwarize biruhanije cyane kubera ubukena bw’ababyeyi.

Manirakiza Jean Claude w’imyaka 25, wo mu karere ka Ngoma avuga ko iri jambo yaryakiriye neza cyane.

Ati” Ubushomeri cyane cyane mu rubyiruko bumeze nabi cyane rwose. Kuba tatwijeje ihanga ry’imirimo mishya ingana kuriya buri mwaka rwose byaba ari byiza cyane. Turamwifuriza amahirwe masa ngo azatsinde amatora,abitugezeho”.

Umutoni Benita wo mu karere ka Kayonza, w’imyaka 18 avuga ko amaze imyaka 3 arangije ayisumbuye,kugeza ubu nta kazi kandi nta n’ubushobozi afite bwo gukomeza kaminuza.

Ati: “Ubushomeri bwo burarenze pe, kandi buryana kubi. Aramutse atowe akabugabanya urubyiruko tukabona imirimo, abataragiye muri kaminuza bakabona imirimo, bagahindura ubuzima n’ayo kujyana muri kaminuza akaboneka, byaba ari byiza cyane rwose.”

Mu bindi yasezeranije abatuye utu turere ni uko nyuma y’aho kaminuza yabo INATEK ishesherejwe na Leta, we natorwa azabaha ishami rya kaminuza y’uRwanda, bakongera kwishima aho gukomeza kaminuza badakubise amaguru habonetse.

Yababwiye ko ishyaka rye ibyo rusezeranije ribisohoza,ahera ku byo yasezeranije mbere,birimo kuzamura imishahara y’abarimu,abasirikare n’abapolisi, gahunda yo kugaburira abana bose ku mashuri, n’ibindi, akahahera abasaba amajwi amwicaza mu Rugwiro,akanahesha abadepite be imyanya ihagije mu nteko kugira ngo n’ibyo abijeje bizabagereho.

Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukukije (Democratic Green Party) ryashinzwe muri 2009, muri 2013 ryemererwa gukora ku mugaragaro.

Muri 2017 Hon. Dr Frank Habineza yiyamamarije umwanya w’umukuru w’igihugu arsindwa amatora. Muri 2018 ishyaka rye ribona imyanya 2 mu nteko ishinga amategeko,umutwe w’abadepite, nyuma ribona undi mwanya 1 muri sena rikaba rinafite abarihagarariye mu nzego nyinshi z’ubuzima bw’igihugu.

Hon.Dr Frank Habineza akavuga ko itorwa rye ryakongera gushimangira imbaraga z’ishyaka rye mu kwizerwa n’abaturage no gushyira mu bikorwa ibyo ribasezeranya.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *