Imyaka irashize Uburayi bwifuza kugira igisirikare gihuriweho kandi kigenga, gusa buri guhura n’ikibazo cyo kudahuza kuri iyi ngingo, mu isesengura ryimbitse rigaragaza imbogamizi zituma budahuriza hamwe mu bwirinzi nyamara bwarahurije hamwe mu bukungu.
Uburayi bumaze igihe kinini buri mu maboko y’Amerika kuko intwaro zigera kuri 64% bukoresha zituruka muri leta z’ubumwe z’Amerika ndetse bugakoresha miliyari 800 z’amayero mu bwirinzi ku baturage miliyoni 450.
Imyaka 65 irihiritse Uburayi ku kibazo cy’ubwirinzi butakivugaho rumwe, ibi bigatuma ibi bihugu bikibundikiwe n’Amerika nk’umwana w’imyaka 50.Abahanga mu bukungu bagaragaza ko Uburayi bukoresha miliyari 240€ buri mwaka mu bwirinzi mu gihe Amerika ikoresha miliyari 800€.
Trump akomeje kubwira Uburayi ko bugomba kwimenya cyangwa bukishyura umutekano. Ibi bikubiye mu muryango wa OTAN aho Trump asaba buri munyamuryango gutanga 5% y’umusaruro mbumbe, ibintu ibihugu binyamuryango biri kubagora kubyumva.
Trump aherutse kubwira Ubudage ngo nigute bwirirwa bwuhira Russia amadorali yo kugura gaz hamyuma bugahindukira bugasaba Uncle Sam ( Amarica) kuburinda.Uburayi mu gukemura iki kibazo burashaka guhanga igisirikare gihuriweho kizabaza gifite miliyari 800$ mu gihe cy’imyaka ine, gusa nabwo buracyafite ihwa muri uyu mushinga kubera ko abaturage bakomeje kwamagana uyu mushinga aho bifuza ko uburezi bwashyirwa imbere kurusha intwaro.
Kugeza ubu Uburayi bukomeje guhura n’imbogamizi zikomeye aho impaka ndende kuri uyu mushinga zirakomeje. Perezida Macron we mu mboni ze yifuza ko Uburayi bugomba kugira ubwirinzi bwigengaho aho Amerika itagomba kugiramo uruhare mu gihe Ubudage bwo bushyize imbere ubwirinzi bushingiye ku bwisungane.
Pologne ikomeje umurego wokongera ingabo kuburyo mu 2030 byibuze iki gihugu kigomba kuba gifite ingabo ibihumbi 500 ndetse kikaba kigura intwaro muri Amerika.Uburayi butera inkunga inganda z’Amerika aho 45% y’intwaro zose bukoresha ziva muri Amerika.

Imbogamizi zituma Uburayi butagera ku ntego mu bwirinzi
Amerika ifite inganda zikomeye 5 z’ubwirinzi mu gihe Uburayi bufite 45 zose ibi nabyo akaba ari imbogamizi, ni nkogutwara imodoka ifite doregisiyo 45. Nukuvuga igihe igihugu cy’Uburayi cyahura n’intambara kubona ibifaru byaba ikibazo gikomeye. Amashami y’inganda i Burayi kubera ubwinshi bwayo nindi mbogamizi ikomeye.
Inzobere zigaragaza ko Uburayi bwagira uruganda rumwe rukora intwaro nkuko bimeze ku ruganda rukora Airbus aho ruhanganye na Boing y’abanyamerika.Ikibazo cyindi Uburayi bufite ni abaturage bashaje aho bigoye kongera ingabo mu gihe ibi bihugu bifite abaturage bacye bakiri bato.
Ikibazo cya kabiri Uburayi bufite ni ikoranabuhanga ry’Amerika ry’ubwirinzi aho 90% bukoresha ibyogajuru by’abanyamerika.Iyi akaba ari imbogamizi ikomeye ituma budafite abanyamerika buhura n’ikibazo gikomeye cy’ubwirinzi bwo mu kirere.
Ikibazo cya gatatu gukora intwaro zigezweho birasaba amabuye y’agaciro yimbonekarimwe aboneka mu Bushinwa, ikoranabuhanga ry’Amerika na Taiwan mu gihe kandi hari intambara y’ubukungu indi mbogamizi ku kwigobotora Amerika.
Imbogamizi yindi ni ikibazo cya geopolitique, aho Uburayi byanze bukunze bugomba kuguma mu nzara za Amerika kuko itakwemera guhara miliyari 50$ buri mwaka icuruza mu Burayi.Ibi byose bigaragaza ko Amerika nta narimwe izigera yifuza kurekura Uburayi uko byagenda kose kuko inyungu z’ubukungu na geopolitique ihakura bigoye ko abanyamerika bazihara.


